Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko hari uburyo gakondo bakoreshaga mu kwirinda ko inkuba zikubita abantu zikabica, bo bita ‘umwami wo hejuru’, bakamuvugiriza impundu n’amashyi, bamuturisha kugira ngo atarakara.
Ni abaturage bo mu Turere rwa Rubavu na Rutsiro, babwiye RADIOTV10 ko igihe inkuba ikubitse, aba ari umwami wo hejuru uba asuye uwo hasi, bityo ko iyo aje, abantu baba bakwiye kumuturisha bamuvugiriza impundu n’amashyi, ingoma n’ibindi bikoresho byifashishwa nk’amasuka, kugira ngo uwo mwami atuze.
Mu buhamya bwa bamwe mu baturage bakoze cyangwa babonye aho bakora uyu mugenzo, bavuga ko n’abato bakwiye kuwumenya kuko wabafasha guhangana n’izo nkuba za hato na hato.
Umwe mu baturage ati “Ikubita kabiri ni ihame, ariko iyo bavugije udusuka, bagatera impundu, bakishima, ikubita rimwe ngo na yo ikishima kuko ngo ari umwami wo hejuru akishima rero ngo ntagaruke.”
Uyu muturage usa nk’utanga ubuhamya, agira ati “Nabyiboneyeho n’amaso yanjye, twari tuvuye mu bukwe kwa data wacu, uwo mugabo rero hari ku musozi nk’uko twazamuka uriya twagiye kubona tubona inkuba iramukubise, uwo mugabo yitwaga Sildio ntabwo yapfuye, noneho abantu barahurura baravuga ngo ntihagire urira ngo ahubwo mutere impundu ngo ayiiii bavuza n’utugoma bajya no kuzana amafuni bakajya bayakomanganya.
Hari ahantu yakubise mu gasoko, ubwo ikubita abantu bagwa igihumure, ubwo ngubwo rero abakuru bari aho bavuza impundu.”
Abo baturage bakomeza bashimangira ko gucika k’uyu muco ngo byaba ari intandaro y’impfu nyinshi z’abicwa n’inkuba.
Undi ati “Impamvu ubu abantu bakubitwa n’inkuba bagapfa cyane, ni uko uwo muco wa cyera ba nyogokuru batubwiraga ubu abana ntabwo bawuzi.”
Hari n’abavuga ko batumva uko iyi myemerere yaba ari ukuri bakavuga ko nta shingiro ifite. Umwe ati “Ibyo bintu ntabwo byaba ari ukuri byaba ari imihango ya gipagani.”
INKURU MU MASHUSHO
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10