Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda bwa mbere yahishuye ko yigeze gusohora indirimbo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Kazungu Claver ukorera RADIOTV10, uri mu baza ku isonga bakunzwe by’umwihariko mu biganiro bya Siporo, yavuze ko atarakira agakiza yasohoye indirimbo yari ifite ubutumwa bwari buhabanye n’imyemerere ye y’ubu.

Kazungu Claver, ni umwe mu banyamakuru barambye mu mwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, by’umwihariko uzwi mu biganiro bya Siporo.

Izindi Nkuru

Asanzwe akorera RADIOTV10 mu kiganiro cyitwa ‘Ten Sports’ cyamamaye nk’Urukiko rw’Imikino gitambuka kuri Radio 10, akaba ari no mu ba mbere bakunzwe mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, ubwo yari mu kiganiro na bagenzi be basanzwe bakorana, yabameneye ibanga ry’uko na we yigeze kujya muri studio zitunganya umuziki, agakora indirimbo ye.

Kazungu usanzwe ari umwizeramana mu buryo bwihariye, dore ko aho ari bigoye kumubona adafite Bibiliya, yavuze ko mu myaka ya 2005 atarakizwa ubwo yakoraga ku Radio yamenyekanye nka Contact FM, ari bwo indirimbo ye yamenyekanye.

Yavuze ko ari indirimbo yo kurwanya virusi itera SIDA, yari ifite umurego muri iyo myaka, akiyemeza gutanga umusanzu we mu gutanga ubutumwa bwo kuyirwanya.

Ati “Nakoze indirimbo yo kurwanya SIDA, yakozwe na Gatsinda Jean Paul, muri za 2002 na za 2003.”

Kazungu avuga ko gukora iyi ndirimbo atigeze abisabwa n’Umuryango PSI warwanyaga SIDA muri icyo gihe, ahubwo ko ari we wabyibwirije kuko yabonaga bikenewe.

Avuga kuri bumwe mu butumwa bwari bukubiye muri iyo ndirimbo ye, Kazungu Claver yagize ati “Yavugaga ko SIDA yica, ari indwara iteye ubwoba. Yari ifite ibitero bibiri by’Igiswahili, bigasubirwamo n’Ikinyarwanda.”

Avuga ko mu mwaka wa 2005 ari bwo iyo ndirimbo ye yamenyekanye ariko ko yari yarayikoze mbere, ariko muri uyu mwaka “ni bwo byoroshye kuyikina kuko nakoraga kuri CFM.”

Kazungu avuga ko iyi ndirimbo yayisohoye atarakizwa, ku buryo atanibuka amagambo ayigize, ariko ko hari aho yasabaga abantu gukoresha agakingirizo, ariko nyuma yo gukizwa atabyemera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru