Icyatangajwe n’ikipe y’umukinnyi w’Umunyekongo wakoreye ku butaka bw’u Rwanda ibyamaganywe na benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, bwitandukanyije n’imyitwarire y’umukinnyi wayo, Umunyekongo Heritier Luvumbu Nziga nyuma yo kwishimira igitego akoresheje uburyo bugaragaramo Propaganda bwadukanywe n’abayobozi bo muri Congo bakomeje kwikoma u Rwanda.

Ni imyitwarire yagaragajwe na Luvumbu ku Cyumweru ubwo yatsindaga igitego mu mukino wahuje ikipe ye ya Rayon Sports yanatsinzemo Police FC Ibitego 2-0.

Izindi Nkuru

Mu buryo bwo kwishimira iki gitego, Luvumbu yagaragaye akora ikimenyetso giherutse kugaragazwa n’ikipe ya DRC ubwo yahugara na Cote d’Ivoire muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika.

Ni ikimenyetso bagaragake bifashe ku munwa n’ukuboko kumwe mu gihe intoki z’ukundi kuboko ziba zitunze ku gahanga (bimeze nk’imbunda itunzweho).

Ibi kandi bikomeje no kugaragazwa n’abayobozi bo muri Congo Kinshasa, batahwemye gushinja u Rwanda ibinyoma kuba inyuma y’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ariko na rwo ntiruhweme kubyamagana.

By’umwihariko iki kimenyetso cyyamamajwe na Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, wavuze ko Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’Isi yose yacecetse, irebera ubwicanyi buri muri DRCongo.

Nyuma y’uko Luvumbu yihandagaje agakorera iki kimenyetso ku butaka bw’u Rwanda, ubuzima bwa Rayon Sports bwamaganye imyitwarire y’uyu mukinnyi.

Mu butumwa bw’Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwagize buti “Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b’amakipe yacu kurangwa na ‘Discipline’ ku bibuga no hanze yabyo.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaganye iyi myitwarire, nyuma y’uko abantu batandukanye mu Rwanda bayamaganiye kure, ndetse bamwe banavuze ko uyu mukinnyi yari akwiye kwirukanwa mu Rwanda.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru