Abanyekongo benshi biraye mu mihanda berecyeza ku Biro bya Ambasade z’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi na USA, bigaragambya bamagana ibyo Bihugu, bashinga kuba inyuma y’intambara imaze iminsi muri iki Gihugu.
Ni imyigaragambyo iri gukorwa n’Abanyekongo, bamagana Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi babishinja gushoza intambara muri Congo, bigamije gusahura ubutunzi bw’icyo Gihugu nkuko bikubiye mu ndirimbo bari kuririmba n’ibyapa bitwaje.
Abigaragambya badukiriye amabendera ya Leta Zunze Ubumwe za America n’ u Bubiligi bwahoze bukoloniza Congo, bayashumika inkongi arashya arakongoka.
Ibi byatumye Abapolisi barenga 50 boherezwa kurinda Ambasade y’u Bwongereza, iri mu nkengero y’Uruzi rwa Congo, abandi babarirwa muri mirongo boherezwa gukora uburinzi kuri Ambasade y’u Bufaransa, n’iya Leta Zunze Ubumwe za America.
Kubera ubukana bw’iyi myigaragambyo, byabaye ngombwa ko Polisi ibarasamo ibyuka biryana mu maso, kugira ngo ibatatanye.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reauters, bivuga ko kubera impungenge z’umutekano mu Murwa Mukuru i Kishansa, kuri uyu wa Mbere amashuri mpuzamahanga n’amaduka y’abanyamahanga yo muri Komine ya Gombe, yiriwe afunze.
Izi mvururu z’imyigaragambyo, zirasa n’izibaye Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bwamaze kubimenya mbere y’uko zitangira, kuko ku Cyumweru USA yasabye abaturage bayo bari muri Congo kutigaragaza cyane, kandi bakiyegereza amazi n’ibiribwa, kuko hari ubwo byaba ngombwa ko baguma mu rugo mu gihe cy’iminsi itazwi.
Uretse USA, na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza yari yaburiye ko imyigaragambyo ishobora kuzakomeza muri iki cyumweru, ku buryo hari ibyago by’uko abanyamahanga bashobora kwibasirwa nta kurobanura.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10
Let us pray calling the Almighty God to arrest the war in Congo. God had never failed and He isn’t going to fail putting the end to this war.