Hatangajwe icyo Papa Francis yaganiriye na Perezida wa Tanzania

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yakiriye Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, baganira ku ngingo zinyuranye zirimo amahoro muri Afurika.

Perezida Samia Suluhu Hassan yakiriwe na Papa Francis kuri uyu wa Mbere i Vatican, aho yajyanye n’abayobozi mu nzego zinyuranye muri Tanzania, barimo n’abo muri Kiliziya ya Tanzania.

Izindi Nkuru

Papa Francis na Madamu Samia Suluhu Hassan, bemeranyijwe ku guteza imbere umubano hagati ya Tanzania na Vatican.

Perezida Madamu Samia kandi yashimiye Papa ku musanzu wa kiliziya Gatulika mu bikorwa bigamije imibereho myiza muri Tanzania, by’umwihariko mu burezi ndetse n’ubuvuzi.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Papa i Vatican, rivuga ko ibiganiro bya Papa Francis na Perezida Madamu Samia, byibanze ku mubano w’impande zombi; Tanzania na Vatican.

Madamu Samia kandi yanaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin mu kiganiro cyarimo n’Umunyamabanga wa Vatican ushinzwe Umubano wa za Leta n’Imiryango Mpuzamahanga, Archbishop Paul Richard Gallagher.

Umubano wa Tanzania na Vatican watangijwe tariki 19 Mata 1968 ubwo Archbishop Pierluigi Sartorelli yahabwaga inshingano zo guhagararira Vatican muri Tanzania.

Tanzania isanzwe ifite Abakristu Gatulika barenga miliyoni 12, bangana na 1/4 cy’umubare w’abaturage ba Tanzania yose ituwe na miliyoni 61.

Kiliziya Gatulika muri Tanzania, isanzwe igira uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, aho ifite ibigo by’amashuri y’incuke 240, amashuri abanza 147, ikagira ibigo by’amashuri yisumbuye 245, ikagira ibigo by’imyuga 110 ndetse na kaminuza eshanu.

Papa Francis yaganiriye na Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru