Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bazamuye ingingo nshya idakunze gutekerezwaho y’icyatuma umusore n’inkumi batarushingana- Impaka zidasanzwe

radiotv10by radiotv10
21/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bazamuye ingingo nshya idakunze gutekerezwaho y’icyatuma umusore n’inkumi batarushingana- Impaka zidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu basore bavuga ko imyemerere y’idini ishobora kuba intambamyi yo gushinga urugo, kuko abantu badahuje idini hari byinshi baba badahuriyeho bishobora gutuma batarwubaka ngo ruhame, mu gihe abakobwa bo bavuga ko ikiruta byose ari ubwumvikane.

Ubusanzwe gukundana hagati y’umukobwa n’umuhungu, hari igihe byizana biturutse ku marangamutima n’ibyiyumviro bibazamukamo, bigatuma umwe yiyumva muri undi.

Uku kwibonanamo hagati y’umusore n’umukobwa, gushobora kuza ntacyo gushingiyeho nko kuba bahuje imyemerere cyangwa bumva ibintu kimwe.

Gusa bamwe mu basore n’inkumi bavuga ko nubwo umusore n’umukobwa bashobora gukundana muri ubu buryo, ariko ibyo kuba bashinga urugo byo biba bitandukanye, kuko bisaba kuba hari ibyo bahuriyeho nk’imyemerere.

Mu kiganiro bamwe mu basore bagiranye na RADIOTV10, bavuze ko iyo umukobwa n’umuhungu biyemeje kubana, baba bagomba kurenga amarangamutima, bakagira ibyo bumvikanaho.

Umusore umwe yagize ati “Ntabwo twabana kuko umuntu mudahuje imyemerere ntaha agaciro ibyo ukunda. Ntabwo mwabana ngo mushobokane. Kudaha agaciro amahame yawe ni byo bishobora gutuma mutabana, kuko umwe yaba abangamiye undi mu myemerere.”

Undi musore avuga ko byagorana mu gihe mwaba mwarashakanye, ukabona uwo mwashakanye agiye gusengera aho udasengera, nawe ukajya ahandi.

Ati “Ese umuntu agiye gusengera ahantu nawe udasangera, ubwo muzahuza imyemerere gute? Iyo mudahuje idini nta n’ubwo muba muhuje ibitekerezo buriya.”

Aba basore bavuga ko urugo rwubatswe n’abadahuje imyemerere, rudashobora gutera imbere kuko hari byinshi baba badahuza muri gahunda z’iterambere ry’urugo.

Undi ati “Iyo umuntu mudahuje imyemerere biba binagoye gukorera hamwe kuko igihe mwagakoreye urugo, umwe aba yagiye gusenga, urumva mushobora kumara nk’iminsi ibiri mudakora kuko muba mutandukanyije amadini.”

 

Abakobwa bo babivuga ukundi

Abakobwa bo bavuga ko idini ridakwiye kubangamira abashimanye ku buryo byababuza kurwubakana kuko urugo rwubakwa n’ubwumvikane kuruta imyemerere.

Umwe ati “Birashoboka bitewe n’ubwumvikane bwanyu, igihe ntawubangamiye undi, mwese mwabyumvikanyeho mwabana.”

Undi mukobwa yagize ati “Kubana n’imyemerere ntaho bihuriye, biterwa n’ubwumvikane buri hagati yanyu, mwabana.”

Hakunda kumvikana abagiye gushakana, bigasaba ko umwe ahindura akajya mu idini ry’undi, kugira ngo babashe gusezeranywa mu itorero.

Abahanga mu bijyanye n’imibanire y’abashakanye, bo bemeza ko kuba abantu badahuje imyerere bitari mu ngingo zikomeye zatuma abantu badashinga urugo rukomeye, kuko baba ibyo baba bashobora guhuza biruka iby’imyemerere.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − eleven =

Previous Post

Muhoozi yagaragaje icyo agiye gukorera umuraperi w’ibihe byose umaze imyaka 27 yiciwe muri USA

Next Post

Moses yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga kubera ifoto yifashe ukuntu kudasanzwe

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Moses yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga kubera ifoto yifashe ukuntu kudasanzwe

Moses yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga kubera ifoto yifashe ukuntu kudasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.