Bazamuye ingingo nshya idakunze gutekerezwaho y’icyatuma umusore n’inkumi batarushingana- Impaka zidasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu basore bavuga ko imyemerere y’idini ishobora kuba intambamyi yo gushinga urugo, kuko abantu badahuje idini hari byinshi baba badahuriyeho bishobora gutuma batarwubaka ngo ruhame, mu gihe abakobwa bo bavuga ko ikiruta byose ari ubwumvikane.

Ubusanzwe gukundana hagati y’umukobwa n’umuhungu, hari igihe byizana biturutse ku marangamutima n’ibyiyumviro bibazamukamo, bigatuma umwe yiyumva muri undi.

Izindi Nkuru

Uku kwibonanamo hagati y’umusore n’umukobwa, gushobora kuza ntacyo gushingiyeho nko kuba bahuje imyemerere cyangwa bumva ibintu kimwe.

Gusa bamwe mu basore n’inkumi bavuga ko nubwo umusore n’umukobwa bashobora gukundana muri ubu buryo, ariko ibyo kuba bashinga urugo byo biba bitandukanye, kuko bisaba kuba hari ibyo bahuriyeho nk’imyemerere.

Mu kiganiro bamwe mu basore bagiranye na RADIOTV10, bavuze ko iyo umukobwa n’umuhungu biyemeje kubana, baba bagomba kurenga amarangamutima, bakagira ibyo bumvikanaho.

Umusore umwe yagize ati “Ntabwo twabana kuko umuntu mudahuje imyemerere ntaha agaciro ibyo ukunda. Ntabwo mwabana ngo mushobokane. Kudaha agaciro amahame yawe ni byo bishobora gutuma mutabana, kuko umwe yaba abangamiye undi mu myemerere.”

Undi musore avuga ko byagorana mu gihe mwaba mwarashakanye, ukabona uwo mwashakanye agiye gusengera aho udasengera, nawe ukajya ahandi.

Ati “Ese umuntu agiye gusengera ahantu nawe udasangera, ubwo muzahuza imyemerere gute? Iyo mudahuje idini nta n’ubwo muba muhuje ibitekerezo buriya.”

Aba basore bavuga ko urugo rwubatswe n’abadahuje imyemerere, rudashobora gutera imbere kuko hari byinshi baba badahuza muri gahunda z’iterambere ry’urugo.

Undi ati “Iyo umuntu mudahuje imyemerere biba binagoye gukorera hamwe kuko igihe mwagakoreye urugo, umwe aba yagiye gusenga, urumva mushobora kumara nk’iminsi ibiri mudakora kuko muba mutandukanyije amadini.”

 

Abakobwa bo babivuga ukundi

Abakobwa bo bavuga ko idini ridakwiye kubangamira abashimanye ku buryo byababuza kurwubakana kuko urugo rwubakwa n’ubwumvikane kuruta imyemerere.

Umwe ati “Birashoboka bitewe n’ubwumvikane bwanyu, igihe ntawubangamiye undi, mwese mwabyumvikanyeho mwabana.”

Undi mukobwa yagize ati “Kubana n’imyemerere ntaho bihuriye, biterwa n’ubwumvikane buri hagati yanyu, mwabana.”

Hakunda kumvikana abagiye gushakana, bigasaba ko umwe ahindura akajya mu idini ry’undi, kugira ngo babashe gusezeranywa mu itorero.

Abahanga mu bijyanye n’imibanire y’abashakanye, bo bemeza ko kuba abantu badahuje imyerere bitari mu ngingo zikomeye zatuma abantu badashinga urugo rukomeye, kuko baba ibyo baba bashobora guhuza biruka iby’imyemerere.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru