Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko na we yababajwe bikomeye n’umusirikare w’iki Gihugu wagaragaye ashwanyaguza ishusho ya Yezu, atangaza ko abyamagana yivuye inyuma.
Mu butumwa Netanyahu yatangaje kuri uyu wa Mbere, yagize ati “Nk’igihugu cy’Abayahudi, Israel ikunda kandi ishyigikira indangagaciro z’Abayahudi zo kwihanganirana no kubahana hagati y’Abayahudi n’abayoboke b’amadini atandukanye. Amadini yose arakomeye mu Gihugu cyacu kandi tubona abayoboke b’amadini yose nk’abangana mu kubaka umuryango wacu n’akarere kacu.”
Yakomeje agira ati “Kimwe n’abandi benshi b’Abanya-Isirayeli, ejo natunguwe kandi mbabazwa bikomeye no kubona umusirikare wa IDF yangiza ikimenyetso cy’idini rya Gatolika mu majyepfo ya Libani. Ndamagana iki gikorwa mu buryo bukomeye.”
Netanyahu yakomeje avuga ko abayobozi b’igisirikare cya Israel bari gukora iperereza kuri iki kibazo kandi bazafatira ibihano bikomeye uwakoze icyaha.
Minisitiri w’Intebe wa Israel yavuze ko mu gihe Abakristu bicwa umusubirizo n’Abayisilamu muri Syria no muri Libani, abo mu Gihugu cye cya Israel bakomeje gutera imbere ugereranyije n’abo mu burasirazuba bwo hagati.
Ati “Israel ni cyo Gihugu cyonyine muri ako karere aho umubare w’Abakristo n’imibereho yabo batera imbere. Muri Israel ni ho honyine mu Burasirazuba bwo Hagati bagifite ubwisanzure bwo gusenga kuri bose.”
Netanyahu yasoje ubutumwa bwe, agaragaza ko yababajwe n’ibyakozwe n’uriya musirikare w’Igihugu cye ndetse n’akababaro byateje muri Libani ndetse no bindi bice by’isi yose.


RADIOTV10









