• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bicamumpaka wabaye Minisitiri muri Leta y’Abatabazi yapfiriye muri Kenya

radiotv10by radiotv10
19/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Bicamumpaka wabaye Minisitiri muri Leta y’Abatabazi yapfiriye muri Kenya
Share on FacebookShare on Twitter

Jérôme Bicamumpaka wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri leta yiyise iy’abatabazi, waburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, yapfiriye muri Kenya.

Jérôme Bicamumpaka wari wararekuwe n’Urukiko rw’i Arusha, na we ari mu Banyarwanda bagombaga kwerecyeza muri Niger ariko akaza kuguma i Arusha kubera uburwayi.

Amakuru yizewe yageze kuri RADIOTV10, yemeza ko uyu mugabo wabaye umwe mu bari bagize Guverinoma yiyise iy’abatabazi, yapfiriye i Nairobi muri Kenya aho yari arwariye.

Uyu Jérôme Bicamumpaka waburanishijwe na ICTR/TPIR, yari yaragizwe umwere n’uru rukiko akaba yari yarabanje kubura Igihugu kimwakira kimwe na bamwe mu Banyarwanda bari baraburanishijwe n’uru rukiko.

Amasezerano uru rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwagiranye na Leta ya Niger yo koherezayo Abanyarwanda barimo abari bararangije ibihano n’abagizwe abere, yatumye abagera muri barindwi berecyeza muri iki Gihugu mu gihe uyu Jérôme Bicamumpaka we yari yasigaye kubera uburwayi.

Uyu Jérôme Bicamumpaka asanzwe afite umuryango muri Canada, ariko iki Gihugu cyari cyaranze kumwakira.

Uyu mugabo wapfuye ku myaka 65 y’amavuko, ni umwe mu bantu 402 bashinze ishyaka rya MDR ryashinzwe mu 1991, akaba yaravukiye mu yahoze ari Komini Ruhondo muri Perefegitura ya Ruhengeri.

Muri Nyakanga 1994 kimwe n’abandi bari bamaze kuyobora umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi, yahungiye mu cyahoze ari Zaire, nyuma za kujya i Yaoundé muri Cameroon.

Muri Mata 1999 yatawe muri yombi n’Ubushinjacyaha bwa ICTR/TPIR ashinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi atangira kuburanishwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 4 =

Previous Post

Huye: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 bamuguyeho yamukuyemo imyenda

Next Post

AMAFOTO: Imodoka yatsindiye igihembo cy’umwaka nk’ibereye abagore

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
AMAFOTO: Imodoka yatsindiye igihembo cy’umwaka nk’ibereye abagore

AMAFOTO: Imodoka yatsindiye igihembo cy’umwaka nk'ibereye abagore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.