Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bicamumpaka wabaye Minisitiri muri Leta y’Abatabazi yapfiriye muri Kenya

radiotv10by radiotv10
19/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Bicamumpaka wabaye Minisitiri muri Leta y’Abatabazi yapfiriye muri Kenya
Share on FacebookShare on Twitter

Jérôme Bicamumpaka wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri leta yiyise iy’abatabazi, waburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, yapfiriye muri Kenya.

Jérôme Bicamumpaka wari wararekuwe n’Urukiko rw’i Arusha, na we ari mu Banyarwanda bagombaga kwerecyeza muri Niger ariko akaza kuguma i Arusha kubera uburwayi.

Amakuru yizewe yageze kuri RADIOTV10, yemeza ko uyu mugabo wabaye umwe mu bari bagize Guverinoma yiyise iy’abatabazi, yapfiriye i Nairobi muri Kenya aho yari arwariye.

Uyu Jérôme Bicamumpaka waburanishijwe na ICTR/TPIR, yari yaragizwe umwere n’uru rukiko akaba yari yarabanje kubura Igihugu kimwakira kimwe na bamwe mu Banyarwanda bari baraburanishijwe n’uru rukiko.

Amasezerano uru rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwagiranye na Leta ya Niger yo koherezayo Abanyarwanda barimo abari bararangije ibihano n’abagizwe abere, yatumye abagera muri barindwi berecyeza muri iki Gihugu mu gihe uyu Jérôme Bicamumpaka we yari yasigaye kubera uburwayi.

Uyu Jérôme Bicamumpaka asanzwe afite umuryango muri Canada, ariko iki Gihugu cyari cyaranze kumwakira.

Uyu mugabo wapfuye ku myaka 65 y’amavuko, ni umwe mu bantu 402 bashinze ishyaka rya MDR ryashinzwe mu 1991, akaba yaravukiye mu yahoze ari Komini Ruhondo muri Perefegitura ya Ruhengeri.

Muri Nyakanga 1994 kimwe n’abandi bari bamaze kuyobora umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi, yahungiye mu cyahoze ari Zaire, nyuma za kujya i Yaoundé muri Cameroon.

Muri Mata 1999 yatawe muri yombi n’Ubushinjacyaha bwa ICTR/TPIR ashinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi atangira kuburanishwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + fourteen =

Previous Post

Huye: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 bamuguyeho yamukuyemo imyenda

Next Post

AMAFOTO: Imodoka yatsindiye igihembo cy’umwaka nk’ibereye abagore

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Imodoka yatsindiye igihembo cy’umwaka nk’ibereye abagore

AMAFOTO: Imodoka yatsindiye igihembo cy’umwaka nk'ibereye abagore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.