Huye: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 bamuguyeho yamukuyemo imyenda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Kagari ka Cyimana mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu nyuma y’uko bamuguyeho yamaze kumukuramo imyenda.

Uyu mugabo wafatiwe mu murima uherereye mu Mudugudu wa Amahoro muri aka Kagari ka Cyimana nyuma y’uko yihengekanye uwo mwana w’imyaka itanu.

Izindi Nkuru

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuru uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, ubwo uyu mugabo yafataga uwo mwana akamujyana muri uwo murima wa soya kugira ngo amusambanyirizemo.

Nsengimana Jean de Dieu uyobora Akagari ka Cyimana, yavuze ko nyuma y’uko uyu mugabo afashwe, yahise ashyikirzwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na rwo rugahita rutangira iperereza.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo ubu acumbikiwe kuri station ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye, mu gihe umwana na we yahise ajyanwa ku Bitaro by’Akarere kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Umwe mu baturage bo muri aka gace Uwo mwana yajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Huye (Kabutare) kugira ngo ahabwe ubutabazi.

Umwe mu baturage bo muri aka gace, yavuze ko abaturage ari bo bafashe uyu mugabo nyuma yo kumva umwana akekwaho gusambanya atatse amusaba kumureka ngo yambare.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru