Bidasubirwaho Perezida Kagame yatanze igisubizo ku bakibaza niba aziyamamaza muri 2024

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame avuga ko aterwa ishema n’icyizere akomeza kugaragarizwa n’Abanyarwanda, ku buryo na we yumva ntacyamubuza kuzakomeza kubakorera igihe cyose azaba akibishobozwa, bityo ko ntakizamubuza kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha.

Perezida Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, mu nkuru yasohowe n’iki gitangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023.

Izindi Nkuru

Mu nkuru yanditswe n’Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan, Perezida Paul Kagame yagarutse ku ngingo zinyuranye, zirimo umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uwe na Perezida w’iki Gihugu Felix Tshisekedi, no ku matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ateganyijwe umwaka utaha.

Umunyamakuru yagarutse ku kuba Perezida Paul Kagame yarongeye gutorwa n’Umuryango RPF-Inkotanyi nka Chairman wawo ku majwi 99,8%.

Umunyamakuru ati “Mu maso ya benshi, ibyo bituma uzaba Umukandida w’Ishyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu gihe kitageze ku mwaka. Ese ni cyo bivuze?”

Umukuru w’u Rwanda yasubije agira ati “Urabyivugiye ko ari ibigararira amaso ya rubanda. Rero ni ko bimeze. Nishimira icyizere Abanyarwanda bangirira. Nzabakorera igihe cyose nzaba nkibishoboye. Yego ni byo rwose ndi umukandida udashidikanywaho kandi mwiza.”

 

Ikibazo ntikiri hagati yanjye na Tshisekedi kiri hagati ye na M23

Muri iki kiganiro kandi, Umunyamakuru yagarutse ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaza Perezida Kagame niba bigishoboka ko habaho ibiganiro hagati ye na Tshisekedi.

Umukuru w’u Rwanda yasubije uyu munyamakuru na we amubaza ati “Niba muntu yaranze kuvugana n’abaturage be, ashobora kuganira nanjye? Urumva bitaba ari ibintu bidasanzwe?”

Ni kenshi Perezida Paul Kagame yavuze ko ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bireba iki Gihugu, kuko bishingiye ku bibazo by’akarengane kagiye gakorerwa bamwe mu Banyekongo, byanatumye hashingwa umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bakomeje kurwanya akarengane.

Muri iki kiganiro n’umunyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko ari kenshi yagiranye ibiganiro na mugenzi we Tshisekedi, kandi ko ibibazo biriho ubu, babiganiriyeho kenshi mu bihe byatambutse.

Ati “Ikibazo ntabwo kiri hagati yanjye na Tshisekedi, ahubwo kiri hagati ya Tshisekedi na M23.”

Ni ikiganiro cyanagarutse kuri bimwe mu bibazo bya politiki biri muri Afurika, nk’ihirikwa ry’ubutegetsi rikomeje kuba mu Bihugu bimwe byo kuri uyu Mugabane.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru