Bidasubirwaho umukinnyi wari utegerejwe n’Abanyafurika benshi mu cy’Isi ntazakigaragaramo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rurangiranwa Sadio Mane, umukinnyi w’Igihugu cya Senegal gishyigikiwe n’Abanyafurika benshi mu gikombe cy’Isi, byemejwe ko atazagaragara mu mikino y’iki Gikombe kubera imvune.

Sadio Mane yavunikiye mu mukino wahuzaga ikipe asanzwe akinira ya Bayern München yakinagamo na Werder Bremen tariki 08 Ugushyingo 2022.

Izindi Nkuru

Ni inkuru yababaje Abanyafurika benshi dore ko uyu mukinnyi ari mu bahanzwe amaso na benshi mu bo kuri uyu Mugabane wa Afurika.

Nyuma yaje gusohoka ku rutonde rw’abakinnyi ba Senegal bazakina iki gikombe cy’isi kibura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo gitangire, bituma benshi mu Banyafurika basubiza agatima impembero.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, ni bwo hamenyekanye inkuru itari nziza ko bidasubirwaho, Sadio Mane atazagaragara mu gikombe cy’Isi.

Byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Senegal, binashimangirwa kandi n’umuganga w’ikipe ya Senegal, Manuel Afonso wavuze ko kuva Sadio Mane yavunika bakomeje kubikurikirana bagakorana n’ikipe ya Bayern Munich kugira ngo barebe ko yazakina igikombe cy’Isi.

Uyu muganga yavuze ko yanagiye kureba uko uyu mukinnyi amerewe ku itariki ya 10 n’iya 11 Ugushyingo, bakaza kwemeza ko azanyura mu cyuma ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022 kugira ngo basuzume niba yazitabira icy’isi.

Yagize ati “Ikibabaje ni uko ibizamini bya MRI by’uyu munsi, bigaragaza ko gukira kwe bitari kugenda neza nkuko twabitekerezaga, rero twamaze kubifataho umwanzuro, birababaje gutangaza ko Mane atazakina igikombe cy’Isi.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru