Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bidateye kabiri Congo iratunguranye ihita itangaza ibinyuranye n’ibyemerejwe i Burundi

radiotv10by radiotv10
07/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Bidateye kabiri Congo iratunguranye ihita itangaza ibinyuranye n’ibyemerejwe i Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’umunsi umwe Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu nama idasanzwe bakemeranya ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iganira na M23, Guverinoma y’iki Gihugu, yatsembye ivuga ko idashobora kuganira n’uyu mutwe, igaragaza ibyo ukwiye kubanza kubahiriza.

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateranye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize i Bujumbura mu Burundi.

Iyi nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo usaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuganira n’imitwe yose irimo na M23 yakomeje guheza mu biganiro.

Muri iyi nama yabereye i Bujumbura, Perezida Felix Tshisekedi yemeye ko Guverinoma ye izaganira n’umutwe wa M23, nkuko byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh wari muri iyi nama.

Gusa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakanye ibyo kuganira n’uyu mutwe wa M23 yamaze kubatiza uw’iterabwoba.

Mu kiganiro Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, yavuze ko badashobora kuganira na M23.

Yagize ati “Ntabwo twiteguye kugirana ibiganiro na M23. Byumvikane neza, hari ibigomba kubahirizwa kugira ngo tuganire na M23 no kubura umubano n’u Rwanda kandi bikubiye mu byemezo by’i Luanda. Icya mbere ni hagomba guhagarikwa imirwano, bakarekura ibice bafashe bagasubira muri Sabyinyo, ubundi tukaba twagirana ibiganiro.”

Patrick Muyaya yakomeje avuga ko mu gihe ibi bitakubahirizwa, Guverinoma ya Congo Kinshasa idashobora kuganira na M23.

Uyu Muvugizi wa Guverinoma ya DRC yanagarutse kuri iriya nama y’i Bujumbura, avuga ko Perezida Tshisekedi nta nyandiko yaba yarashyizeho umukono, nkuko byagaragajwe mu mafoto.

Yagize ati “Hari amafoto yagiye acaraca ariko nta nyandiko Perezida wa Repubulika yashyizeho umukono hariya, icyabaye byari ibiganiro byateguwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, cyakora muri biriya biganiro habayeho gusasa inzobe.”

Patrick Muyaya yavuze ko nta mpamvu yo kuba Igihugu cye cyari kugira ibyemezo gisinyaho mu gihe cyemera imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 15 =

Previous Post

VIDEO: Mu Rwanda habonetse isoko banyuzamo bagahindura urusengero bakiragiza Uwiteka

Next Post

Abahanzi bafatanye mu mashati mu bihembo bikomeye bakomeje guteza urujijo

Related Posts

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

IZIHERUKA

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya
IMYIDAGADURO

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abahanzi bafatanye mu mashati mu bihembo bikomeye bakomeje guteza urujijo

Abahanzi bafatanye mu mashati mu bihembo bikomeye bakomeje guteza urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.