Biracyashoboka ko nagaruka- Nkusi Arthur yizeje abakunzi be kongera kumubona

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwenya akaba n’umushyushyarugamba, Nkusi Arthur uherutse gufata ikiruhuko mu mwuga w’Itangazamakuru, yamaze impungenge abakekaga ko atakiba mu Rwanda, yizeza abakunzi be ko agiye kongera kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro.

Uyu mugabo uherutse gusezera kuri Kiss FM agatangaza ko abaye afashe ikiruhuko mu mwuga w’Itangazamakuru, yahakanye amakuru yavugaga ko atakiri ku butaka bw’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Nkusi Arthur yagize ati “Hari umuntu twahuye arambwira ngo ‘nari nzi ko wagiye hanze wagiye i Burayi!!’ Oya, ndi mu Gihugu ndahari. Uwo muntu yarambwiye ngo ‘baravuze ngo madamu yaragutwaye akora muri Afurika y’Epfo’ [araseka] kuva ryari?”

Nkusi waboneyeho kuvuga icyatumye afata ikiruhuko, yavuze ko nta mpamvu idasanzwe ariko ko yumvaga ibitekerezo bimaze kumubana byinshi akumva atakomeza kuguma mu mwuga amazemo igihe kinini.

Uyu mwuga yagereranyije n’umusingi, avuga ko ubuzima bukomeje kwaguka kandi ko akeneye kubwubakira ku birenze umwuga w’Itangazamakuru yatangiriyeho.

Ati “Kuri njye byari bimaze kumbana byinshi ndavuga nti ‘nkeneye kongera kwiyigaho nkongera nkagaruka bushya’, ntabwo ari ukuvuga ngo ngiye kuzana ikintu gikomeye, oya, nafashe ikiruhuko ariko ndahari kuko biracyashoboka kuba byajya kuri wa musingi [akubita igitwenge].”

Nkusi Arthur ufite izina rikomeye mu ruganda rw’urwenya mu Rwanda no mu karere, avuga ko abifuza kumubona bazamubona mu bitaramo bitandukanye by’urwenya cyangwa mu byo azajya ayobora nka MC.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru