Sunday, May 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Bitunguranye Adil yahise avuga ku kirego yarezemo APR cyatewe ishoti na FIFA

radiotv10by radiotv10
16/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Bitunguranye Adil yahise avuga ku kirego yarezemo APR cyatewe ishoti na FIFA
Share on FacebookShare on Twitter

Adil Mohamed Erradi wahoze ari umutoza mukuru w’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, yavuze ko yanyuzwe n’uburyo urubanza rwe n’iyi kipe yahoze atoza rwaciwe, nubwo ikirego cye cyateshejwe agaciro, avuga ko ubu nta ruhande rufite icyo rugomba urundi.

Ibi yabitangaje nyuma y’aho Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, igaragaje ko yatesheje agaciro ikirego uyu mutoza yari yarezemo APR mu mpera z’umwaka ushize.

Adil yareze ikipe ya APR FC muri FIFA mu kwezi k’Ukwakira umwaka wa 2022, ayishinja ko yamuhagaritse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iki gihe, Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari yamuhagaritse igihe cy’ukwezi kubera guteza umwuka mubi.

Nyuma yuko ikirego cye giteshejwe agaciro, Afil yavuze ko yanyuzwe n’iki cyemezo, kuko yaba we ndetse n’ubuyobozi bwa APR FC, nta ruhande rufitiye urundi inzigo cyangwa icyo rurugomba.

Ubuyobozi bwa APR FC na bwo bwashinjaga uyu mutoza Adil kuba yarataye akazi, bityo ko ahubwo ari we wari ufite ibyo abugomba.

 

Twibukiranye umuzi w’ikibazo

Ubwo APR FC yari imaze gutsinda Marines FC mu mukino wa shampiyona kuri Kigali Pele Stadium, mu kiganiro n’itangazamakuru, Adil yabajijwe impamvu atakinishije bamwe mu bakinnyi bakuru b’ikipe barimo na Kaoiteni wayo, Manishimwe Djabel.

Icyo gihe, Adil yasobanuye ko nta mukinnyi kampara mu ikipe, ahubwo we icyo areba ari umusaruro buri wese atanga. Kuri Djabel, yongeyeho ko ari kapiteni w’ikipe atari aho kuba Kapiteni we (Adil) ndetse anavuga ko yabatsindishije ku mukino baherukaga gutsindwa na Bugesera FC ndetse akaba yari yaranabatsindishije ku mukino wa CAF Champions League wa US MONASTIR.

Aya magambo ya Adil ntiyashimishije Djabel, na we wahise ujya mu itangazamakuru akavuga ko bitangaje kuba Adil amuvugaho ibintu nk’ibyo nyamara ari we wamutsindiye ibitego byinshi (18) mu gihe cy’imyaka 3 amaze mu Rwanda ndetse akanatanga imipira 19 yavuyemo ibitego (assists).

Aha Djabel yasoje avuga ko “iyo umuntu musangiye ibihe byiza, n’ibibi muba mukwiye kubisangira ariko iyo ushatse kugereka ibintu kuri mugenzi wawe nta mugabo uba akurimo.”

Nyuma y’ibi, APR FC yafashe icyemeze cyo guhagarika aba bombi igihe cy’ukwezi ibashinja imyitwqrire mibi no guhesha ikipe isura mbi. Umutoza Adil yahise afata icyemezo cyo kwigira iwabo muri Morocco asiga atangaje ko yahagaritswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse we na APR bazakizwa na FIFA.

Mu gihe cy’imyaka 3 yamaze atoza APR FC, Adil yayihesheje ibikombe bitatu bya shampiyona, ndetse akaba yaranaciye agahigo ko kumara imikino 50 yikurikiranya adatsindwa.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Andi makuru yamenyekanye ku bantu b’umuryango umwe basanze bapfuye nyuma yo gucumbikira abandi

Next Post

Icyemezo cyafatiwe Amavubi cyari gitegerejwe na benshi cyaje ari urucantege

Related Posts

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
16/05/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahagaritse Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari umutoza w’Abanyezamu, ndetse na Peter Otema wongerera ingufu Abakinnyi, habura...

Sadate yahakanye inkuru y’incurano yavugaga ko agiye gukora ibyumvikana nk’ibidashoboka

Sadate yahakanye inkuru y’incurano yavugaga ko agiye gukora ibyumvikana nk’ibidashoboka

by radiotv10
16/05/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports, yahakanye inkuru yacuzwe n’umuntu utazwi, ivuga ko agiye kugura Sitade Amahoro,...

Dore ibikubiye mu ibaruwa yo gutakamba iturutse mu bakinnyi ba Rayon WFC

Dore ibikubiye mu ibaruwa yo gutakamba iturutse mu bakinnyi ba Rayon WFC

by radiotv10
16/05/2025
0

Abakinnyi b’Ikipe ya Rayon Sports WFC banditse ibaruwa yo ‘Gutakamba’ basaba ubuyobozi bw’iyi kipe kubahemba imishahara y’amezi butabishyuye no kubaha...

FC Barcelona yahiriwe n’umwaka w’imikino byarangiye ihagurukije mucyeba wayo ku ntebe y’icyubahiro

FC Barcelona yahiriwe n’umwaka w’imikino byarangiye ihagurukije mucyeba wayo ku ntebe y’icyubahiro

by radiotv10
16/05/2025
0

Ikipe ya FC Barcelone yegukanye ikikombe cya Shampiyona y’Umupira w’Amaguru muri Espagne mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, igitwara mucyeba wayo...

Ubutumwa buvuye muri RIB bugenewe abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda bamaze iminsi baterana amagambo

Ubutumwa buvuye muri RIB bugenewe abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda bamaze iminsi baterana amagambo

by radiotv10
15/05/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwaburiye abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo bamaze iminsi baterana amagambo, rubasaba kubihagarika, bitaba ibyo...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’Amavubi byagumye ari akazuyaze amahirwe ayaca mu myanya y’intoki

Icyemezo cyafatiwe Amavubi cyari gitegerejwe na benshi cyaje ari urucantege

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.