Bitunguranye Perezida Ruto n’uwo bahanganye bagaragaye bari kumwe bakiriwe na Museveni

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yakiriye mu rwuri rwe, William Ruto wa Kenya ari kumwe na Raila Odinda bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, umwe agatsinda undi bikanakurikirwa no guhangana.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2024, nk’uko byatangajwe na Perezia wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Izindi Nkuru

Perezida Museveni mu butumwa buherekejwe n’amafoto ari kumwe na William Ruto ndetse na Raila Odinga, yavuze ko yishimiye kwakira aba banyapolitiki bo muri Kenya.

Museveni yagize ati “Nishimiye guhura na Perezida Ruto na Hon. Odinga muri uyu mugoroba mu rwuri rwanjye muri Kisozi. Twaganiriye ku ngingo z’inyungu rusange hagati y’Ibihugu byacu byombi ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Nabahaye ikaze.”

Aba banyapolitiki bo muri Kenya, bakiriwe na Museveni mu rwuri rwe, bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2022, bigeze guhangana, aho Odinga wari utsinzwe aya matora inshuro esheshatu, atari yanyuzwe n’ibyavuye mu y’uwo mwaka, ndetse akanasaba abaturage gukora imyigaragambyo babyamagana.

Ibi byanazamuriye umujinya William Ruto, wavuze ko agiye guhangana n’uyu munyapolitiki mugenzi we wari uri kugumura abaturage.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, batunguwe no kubona aba byanyapolitiki bari kumwe, baganira nk’aho ntakibazo bigeze bagirana.

Perezida Museveni yakiriye aba banyapolitiki bo muri Kenya
Yabatembereje mu rwuri rwe abereka inka z’inyambo
William Ruto na Raila Odinga byakekwaga ko batajya imbizi bagaragaye bari kumwe baganira

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru