Sunday, July 26, 2026
RW|EN
FOOTBALL

Bitunguranye rutahizamu Lague wavugwaga muri Rayon yagiye mu yindi kipe

Bitunguranye rutahizamu Lague wavugwaga muri Rayon yagiye mu yindi kipe

Rutahizamu Byiringiro Lague uherutse gutandukana n’ikipe yo muri Sweden, byavugwaga ko ashobora kwerecyeza muri Rayon Sports, yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Police FC.

Aya makuru yo kuba Byiringiro Lague yasinyiye ikipe ya Police FC, yatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025.

Ubutumwa bwatangajwe na Police FC, bugira buti “Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunyarwanda Byiringiro Lague yamaze kwinjira mu muryango wa Police FC ku masezerano y’umwaka umwe n’igice avuye muri Sandvikens IF.”

Ubuyobozi bwa Police FC bwakomeje buvuga ko uyu mukinnyi aje gufasha iyi kipe kubona ibitego n’intsinzi. Buti “Ikaze Lague, ngwino dukorane amateka.”

Hari nyuma y’amasaha abarirwa ku ntoki uyu rutahizamu asesekaye mu Rwanda, akakirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali n’abarimo Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddé na Claude Mushimire ushinzwe imishinga muri iyi kipe.

Ibi byari byanatumye abakunzi ba ruhago mu Rwanda bashimangira inkuru zari zimaze iminsi zicicikana ko uyu rutahizamu w’Amavubi yaba agiye kujya muri Rayon Sports agafasha iyi kipe mu mikino yo kwishyura dore ko ari na yo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Byiringiro Lague yari yagiye muri Sandvikens IF yo muri Sweden mu ntangiro za 2023, aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ine, akaba yaratandukanye na yo nyuma y’imyaka ibiri ku bwumvikane bw’impande zombi nk’uko byatangajwe mu cyumweru gishize n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’i Burayi.

Byiringiro Lague yahawe ikaze mu muryango wa Police FC
Ari kumwe n’umwe mu bayobozi ba Police FC

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 12 =