Sunday, September 8, 2024

Bizejwe ibyari kubafasha gusezerera ubukene ariko ibyakurikiye sibyo bari biteze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, bavuga ko hashize amezi ane basinyishijwe ngo bazahabwe inkunga y’amafaranga yo kwikura mu bukene, ariko ngo nta kanunu kayo.

Aba baturage bavuga ko batoranyijwe kuva ku rwego rw’Akagari kugera ku rw’Umurenge, bizezwa ko bagiye gufashwa kwikura mu bukene, bahawe amafaranga yari kubafasha muri urwo rugendo.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira, babwiye RADIOTV10 ko bari bashyizwe ku rutonde, ndetse barasinya, ku buryo bumva ayo mafaranga adatinda kubageraho, ariko amezi ane arihiritse.

Umwe yagize ati “Twebwe baradutumije. Byari ku itariki 16 z’ukwa Gatatu baratubwira bati ‘mwebwe nimuze musinye mugirane amasezerano n’Umurenge’. Kuko badusinyishije kugeza n’iyi saha nta n’ikintu turabona kandi twarasohotse muri Minisiteri.”

Undi nawe ugitegefeje yagize ati “Natwe n’iyo baduhamagara n’ubundi ntacyo tuzabona kuko twarategereje twarahebye. Ayo mafaranga kugeza n’uyumunsi mu Murenge wa Ruramira nta n’igiceri cy’ijana cyaje.”

Aba bose bahuriza ku kuba bafite impungenge zo kuba barasinyishijwe, ku buryo bakeka ko amafaranga yaba yarasohotse ariko ntabagereho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel yavuze ko kuba hari abari ku rutonde rw’abagomba gufashwa kwikura mu bukene ari igikorwa gikomeje kandi ko kuyabashyikiriza biterwa n’ubushobozi bwabonetse.

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), mu ntangiriro z’umwaka ushize w’Ingengo y’Imari bwari bwabwiye RADIOTV10 ko abayobozi bo mu nzego z’Ibanze bukwiye kuvana amarangamutima mu kugena no gufasha abaturage bari mu bukene, bigakorwa neza mu gihe cy’imyaka ibiri.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts