Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bizejwe ibyari kubafasha gusezerera ubukene ariko ibyakurikiye sibyo bari biteze

radiotv10by radiotv10
15/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bizejwe ibyari kubafasha gusezerera ubukene ariko ibyakurikiye sibyo bari biteze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, bavuga ko hashize amezi ane basinyishijwe ngo bazahabwe inkunga y’amafaranga yo kwikura mu bukene, ariko ngo nta kanunu kayo.

Aba baturage bavuga ko batoranyijwe kuva ku rwego rw’Akagari kugera ku rw’Umurenge, bizezwa ko bagiye gufashwa kwikura mu bukene, bahawe amafaranga yari kubafasha muri urwo rugendo.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira, babwiye RADIOTV10 ko bari bashyizwe ku rutonde, ndetse barasinya, ku buryo bumva ayo mafaranga adatinda kubageraho, ariko amezi ane arihiritse.

Umwe yagize ati “Twebwe baradutumije. Byari ku itariki 16 z’ukwa Gatatu baratubwira bati ‘mwebwe nimuze musinye mugirane amasezerano n’Umurenge’. Kuko badusinyishije kugeza n’iyi saha nta n’ikintu turabona kandi twarasohotse muri Minisiteri.”

Undi nawe ugitegefeje yagize ati “Natwe n’iyo baduhamagara n’ubundi ntacyo tuzabona kuko twarategereje twarahebye. Ayo mafaranga kugeza n’uyumunsi mu Murenge wa Ruramira nta n’igiceri cy’ijana cyaje.”

Aba bose bahuriza ku kuba bafite impungenge zo kuba barasinyishijwe, ku buryo bakeka ko amafaranga yaba yarasohotse ariko ntabagereho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel yavuze ko kuba hari abari ku rutonde rw’abagomba gufashwa kwikura mu bukene ari igikorwa gikomeje kandi ko kuyabashyikiriza biterwa n’ubushobozi bwabonetse.

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), mu ntangiriro z’umwaka ushize w’Ingengo y’Imari bwari bwabwiye RADIOTV10 ko abayobozi bo mu nzego z’Ibanze bukwiye kuvana amarangamutima mu kugena no gufasha abaturage bari mu bukene, bigakorwa neza mu gihe cy’imyaka ibiri.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + nineteen =

Previous Post

Namwe muri Kagame- Chairman wa FPR-Inkotanyi n’Abanyamuryango bapfundikiranye kwiyamamaza urugwiro n’ubwuzuzanye batangiranye

Next Post

Kagame yasohoje isezerano rishingiye ku cyifuzo yagejejweho n’umwe mu bahanzi Nyarwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kagame yasohoje isezerano rishingiye ku cyifuzo yagejejweho n’umwe mu bahanzi Nyarwanda

Kagame yasohoje isezerano rishingiye ku cyifuzo yagejejweho n’umwe mu bahanzi Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.