BREAKING: Amakuru mashya adasubirwaho ku mukino w’Amavubi na Benin

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bidasubirwaho umukino wo kwishyura hagati y’u Rwanda na Benin, byemejwe ko uzabera mu Rwanda, ariko hazamo impinduka wa Sitade uzaberaho ndetse ukazaba nta bafana bahari.

Ni amakuru aturuka muri Minisiteri ya Siporo, y’umwe mu bayobozi muri iyi Minisiteri wemereye RADIOTV10 iby’aya makuru ko uyu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Izindi Nkuru

Uyu mukino uzaba mu cyumweru gitaha ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023 nta bafana baza bari muri sitade nkuko byemezwa n’uyu muyobozi waganirije RADIOTV10.

Nyuma y’aya makuru twamenye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, hahise hasohoka ibaruwa Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yandikiye FERWAFA iyimenyesha iby’iki cyemezo.

Iyi baruwa yanditswe kuri uyu wa Gatanu, igaruka ku cyemezo cyari cyafashwe tariki 21 Werurwe yo kwimura uyu mukino w’u Rwanda na Benin ukabera i Cotonou muri Benin, ivuga ko habayeho kongera gusuzuma iki cyemezo.

CAF itangaza ko mu gusuzuma ubundi buryo bushoboka, ivuga ko habonetse igisubizo cyo gutuma uyu mukino ubera mu Rwanda nkuko byari biteganyijwe “nubwo bidashoboka ko wabera kuri Sitade ya Huye.”

Iyi mpuzamashyirahamwe ikomeza ivuga ko “kubera Kigali Pele Stadium itujuje ibisabwa ku bifasha abakinnyi n’abandi bayijemo.” Uyu mukino wazakinirwa kuri iyi sitade ariko nta bafana bayirimo.

Kigali Pele Stadium igiye kwakira uyu mukino wari watumye hazamuka impaka, iherutse gufungurwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Giani Infantino.

Ni Sitade yari iherutse kuvugururwa kugira ngo ishyirwe ku rwego rw’izigomba kwakira imikino mpuzamaganga, ariko ikaba igifite ibibazo birimo inkingi zayo zituma abafana batabasha kureba umukino neza.

Muri iyi baruwa ya CAF yemera ko uyu mukino uzakinirwa kuri iyi Sitade, ivuga ko iki kibazo kiri no mu byatumye nta bafana bazaba bari muri Sitade.

Wasili UWIZEYIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru