Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru yihutirwa: Rusesabagina na Sankara barasohoka muri Gereza

radiotv10by radiotv10
24/03/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Inkuru yihutirwa: Rusesabagina na Sankara barasohoka muri Gereza
Share on FacebookShare on Twitter

Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte [Sankara] bari barahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba bagakatirwa ibihano birimo igifungo cy’imyaka 25, barafungurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ni amakuru yizewe yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, avuga ko aba bagabo bafungurwa uyu munsi.

Rusesabagina Paul agiye kurekurwa nyuma y’imyaka ibiri n’igice akatiwe gufungwa imyaka 25, dore ko icyemezo cy’Urukiko rwamukatiye bwa mbere, cyafashwe n’Urukiko Rukuru tariki 20 Nzeri 2021.

Icyo gihe kandi urugereko rw’Uruukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwari rwakatiye Nsabimana Callixte alias Sankara gufungwa imyaka 20.

Muri uru rubanza, habayeho ubujurire bwatanzwe ku mpande zombi, Ubushinjacyaha bujurira ibihano byagiye bihabwa bamwe mu baregwa barimo na Paul Rusesabagina, mu gihe bamwe mu baregwa na bo bari bajuririye iki cyemezo barimo Nsabimana Callixte wasabaga kugabanyirizwa igihano.

Urukiko rw’Ubujurire rwaburanishije urubanza rw’ubujurire, muri mata 2022, rwafashe icyemezo, rugumishaho igifungo cy’imyaka 25 cyari cyakatiwe Paul Rusesabagina, rugabanyiriza Sankara, rumuhanisha gufungwa imyaka 15.

 

U Rwanda rwababariye n’abari babikwiye ni gute rutababarira Rusesabagina

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yari aherutse kugirana n’Umunyamakuru Steve Clemons, yari yagarutse ku mbabazi zahawe Paul Rusesabagina.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame wabajijwe niba hari icyahindutse ku bijyanye no kurekura Rusesabagina kuko u Rwanda rwakunze kuvuga ko rudashobora kugendera ku gitutu ngo rumurekure, yari yavuze hari ibyariho bikorwa ku byakunze gusabwa n’amahanga kuri iki cyifuzo.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yari yagize ati “Nkuko ubizi urebye no mu mateka yacu twahoze dushaka uburyo twajya imbere tugakomeza inzira itugeza ku byiza, hari aho twageze tubabarira n’abatari bakwiye kubabarirwa. Uko ni na ko abantu bagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ibindi, benshi muri bo bagiye bagaruka mu buzima busanzwe. Ntabwo dukunze kubohwa n’amateka yacu.”

Muri iki kiganiro cyabaye mu cyumweru n’igice gishize, Umukuru w’u Rwanda yavuze ko hariho hakorwa ibiganiro kugira ngo harebwe inzira zakoreshwa mu guha imbabazi Rusesabagina, bigakorwa nta tegeko cyangwa amahame yishwe.

Umunyamakuru ubwo yasozaga ikiganiro kuri iyi ngingo, yabajije Perezida Paul Kagame ko nihagira igikorwa kuri yo, azamuhamagara akabimumenyesha, Umukuru w’u Rwanda amwizeza ko azabikora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − six =

Previous Post

BREAKING: Amakuru mashya adasubirwaho ku mukino w’Amavubi na Benin

Next Post

Indi nkuru nziza mu mubano w’u Rwanda na Uganda umaze umwaka wongeye gusigwa ibirungo

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Indi nkuru nziza mu mubano w’u Rwanda na Uganda umaze umwaka wongeye gusigwa ibirungo

Indi nkuru nziza mu mubano w’u Rwanda na Uganda umaze umwaka wongeye gusigwa ibirungo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.