Rusesabagina agumishirijweho igifungo cy’imyaka 25, Sankara agabanyirizwa igihano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rw’Ubujurire rwaburanishije ubujurire mu rubanza ruregwamo Rusesabagina Paul na bagenzi be, rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe n’Urukiko Rukuru, rugabanyiriza Nsabimana Callixte Sankara rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15.

Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko nk’uko Urukiko Rukuru rwabyemeje ko Rusesabagina yemeye icyaha mu buryo budashidikanywaho nta shingiro bifite icyakora ko kuba akurikiranywe mu nkiko bwa mbere “nta mpamvu uru rukiko rubona yakongererwa ibihano kuko igihano yahawe cy’igifungo cy’imyaka 25 kijyanye n’uburemere bw’icyaha yakoze.”

Izindi Nkuru

Kuri Nsabimana Callixte Sankara, Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko kuba na we ari ubwa mbere yari akurikiranyweho icyaha kandi akaba yaremeye ibyaha kuva yafatwa akanabisabira imbabazi, yafashije ubutabera, bityo ko agabanyirizwa ibihano aho gukatirwa igifungo cy’imyaka 20, akatirwa igifungo cy’imyaka 15.

Kuri Nizeyimana Marc, Urukiko rwavuze ko kuba yarahakanye mu buryo budasubirwaho ibyaha yahamijwe atari akwiye kugabanyirizwa ibihano kuko hari ibyo yemeye mu rubanza rwo mu mizi, icyakora harebwe imikorere y’ibyaha yahamijwe ndetse na we kuba ari ubwa mbere akurikiranywe, igihano yakatiwe ku rwego rwa mbere cy’igifungo cy’imyaka 20 kigomba kugumaho.

Naho Nsengimana Herman wari wakatiwe igifungo cy’imyaka 5, Urukiko rw’Ubujurire rwamuhanishije igifungo cy’imyaka irindwi (7).

Ibihano byahanishijwe abandi:

  1. Mukandutiye Angelina: 20
  2. Bizimana Cassien: 20
  3. Matakamba Jean Berchimans: 20
  4. Shabani Emmanuel: 20
  5. Ntibiramira Innocent: 20
  6. Byukusenge Jean Claude: 20
  7. Nsabimana Jean Damascene: 20
  8. Nikuzwe Simeon: 10
  9. Iyamuremye Emmanuel: 5
  10. Kwitonda Andree: 5
  11. Nshimiyimana Emmanuel: 3
  12. Hakizimana Theogene: 5
  13. Nsanzubukire Felicien: 5
  14. Munyaneza Anastase: 5
  15. Mukandutiye Angelina: 20
  16. Niyirora Marcel: 5
  17. Ndagimana Jean Chretien: 3
  18. Ntabanganyimana Joseph: 3

 

Ibyagarutsweho mu isoma ry’urubanza

Urukiko rw’Ubujurire rwagarutse ku byaburanyweho muri uru rubanza rw’ubujurire, rwavuze ko Ubushinjacyaha bwanenze kuba Urukiko Rukuru rwarashingiye ku kuba Rusesabagina yaremeye icyaha mu iperereza rukamugabanyiriza ibihano, bidahagije mu buryo budashidikanywaho mu gihe atitabye Urukiko ngo abishimangire mu iburanisha ryo mu mizi.

Urukiko rw’Ubujurire ruvuga ko ibyo ubwabyo atari ikosa kuko umucamanza yemerewe kugenzura ukwirega kwakorewe mu iperereza akaguha agaciro akurikije ireme ryako ahubwo ko ikibazo ari ibyatangajwe na Rusesabagina wasobanuye uko bashinze MRCD-FLN ndetse ko hari amafaranga yayoherereje ariko agahakana ko hari ibikorwa by’iterabwoba yakoze.

Urukiko kandi rwagarutse ku kuba Rusesabagina yaravuze ko niba hari ibikorwa byakozwe na MRCD-FLN abyicuza akanabisabira imbabazi, ruvuga ko ari ukwiyerurutsa kuko atigeze yemera ko yaba we cyanwa FLN babigizemo uruhare.

Umucamanza ati “Kubera iyo mpamvu, Urukiko rurasanga ukwemera kwe kutari gushingirwaho agabanyirizwa ibihano.”

Kuba Rusesabagina yaragabanyirijwe ibihano kuko ari ubwa mbere akoze ibyaha, Ubushinjacyaha bwajuriye buvuga ko Urukiko Rukuru rwirengagije uburemere bw’ibyaha n’ingaruka byagize ku buzima bw’abantu barimo n’abapfuye.

Umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire, yavuze ko hari impamvu nyoroshyacyaha zishobora gutuma umucamanza agabanya igihano zirimo imyitwarire y’uregwa mbere yo gufungwa.

Umucamanza yavuze ko kuba ari ubwa mbere Rusesabagina Paul yari akoze icyaha ari impamvu nyoroshyacyaha bityo ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha kuri iyi ngingo nta shingiro bufite.

Urukiko rwavuze ko nta kosa ryakozwe n’Urukiko Rukuru mu kugabanyirizwa ibihano abaregwa bikajya munsi y’ibihano bito biteganywa n’amategeko.

Naho Nsabimana Callixte alias Sankara yajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20, atari uko yagabanyirijwe igihano ahubwo ko atagabanyirijwe igihano mu buryo bwose bushoboka.

Sankara kandi yavugaga ko iyi myaka aramutse ayimaze muri Gereza yazasohoka ari mu zabukuru kandi ko yemeye ibyaha akanabisabira imbabazi ndetse akanafasha ubutabera bityo ko akwiye kugabanyirizwa igihano mu buryo bushoboka wenda agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Urukiko rw’Ubujurire ruvuga ko Umucamanza mu bwisanzure bwe atanga igihano agendeye ku buzima bw’uregwa mbere yo gukora icyaha ndetse ashingiye ku mpamvu nyoroshyacyaha.

Ruvuga ko kuri Callixte Sankara, Urukiko Rukuru rwashingiye ku mpamvu nyoroshyacyaha zose zo kuba yaremeye ibyaha ndetse akanorohereza Ubutabera.

Urukiko rw’Ubujurire ruvuga ko izindi mpamvu yatanze zirimo kuba yaracitse ku icumu, kuba afite umukunzi wo hanze, kuba afite indwara y’umuvuduko, atari impamvu nyoroshyacyaha.

Icyakora ngo Urukiko Rukuru ntirwahaye agaciro impamvu zirimo kuba yaremeye ibyaha akorohereza ubutabera no gufasha inzego gufata ibyemezo byo gukumira ibyaha by’iterabwoba bityo ko bigize impamvu zo kuba yakongera kugabanyirizwa igihano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru