Saturday, April 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Yves Mutabazi wigeze kuburira i Dubai yemeje ko afite ibibazo byo mu mutwe

radiotv10by radiotv10
04/04/2022
in SIPORO
0
Yves Mutabazi wigeze kuburira i Dubai yemeje ko afite ibibazo byo mu mutwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’Umunyarwanda wa Volleyball, Yves Mutabazi wigeze kuburirwa irengero i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yemeje ko yari afite ibibazo byo mu mutwe ndetse ko n’ubu akibifite ariko ko hari abari kumwitaho.

Mu mpera za Mutarama 2022, havuzwe inkuru y’ibura rya Yves Mutabazi usanzwe akinira umukino wa Volleyball i Dubai, byanatumye inzego zo muri iki Gihugu zifatanyije na Ambasade y’u Rwanda gushakisha uyu musore.

Tariki 24 Mutarama 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko Yves Mutabazi yabonetse.

Yves Mutabazi usanzwe ari n’umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y’Igihugu ya Volleyball, yanditse ubutumwa burebure kuri Instagram ye agaruka ku bibazo bye.

Yavuze ko yumvise ko abantu bavuze ko arwaye kandi ko ari byo ko arwaye ndetse ko n’ubu akirwaye aho afite ibibazo byo mu mutwe (PTSD/ Post-Traumatic Stress Disorder).

Ati “Yego ni byo nari ndwaye kandi nabonye umuganga mwiza wabigize umwuga unyitaho kugira ngo ngaruke mu buzima busanzwe.

Akomeza avuga ko ahora yifuza kuzafasha ikipe y’Igihugu kujya mu gikombe cy’Isi ndetse akaba anifuza kubera urugero umuryango we.

  • Inzego zahagurukiye gushakisha Yves Mutabazi waburiwe irengero muri Leta z’Abarabu
  • Yves Mutabazi wari waburiwe irengero yabonetse

Yves Mutabazi ugaruka ku bo mu muryango we yitaho mu buzima bwa buri munsi, yavuze ko mu buzima bwe bwa buri munsi yakunze guhura n’ibisitaza ariko ko yanze guheranwa na byo.

Akomeza avuga ko atazi aho ikibazo kiri ariko ko yizeye ko igihe kimwe azagera aho na we yishimira amabyiruka ye, ati “Kandi ndabona ibimenyetso n’icyizere.”

Agakomeza agira ati “Ubu ntibimeze neza ariko siko bizahora ni rimwe mu masomo y’ubuzima bwanjye ariko si ryo herezo.”

Yasoje ubutumwa asaba imbabazi ndetse anashimira buri wese wamufashije muri biriya bibazo by’umwihariko Amasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Bazengurutse i Kivu mu bwato bw’agatangaza: Inyogoye n’umugore we mu kwa buki (AMAFOTO)

Next Post

Rusesabagina agumishirijweho igifungo cy’imyaka 25, Sankara agabanyirizwa igihano

Related Posts

Ihangana hagati y’abakinnyi bayoboye ruhago ku Isi ya none ryimukiye mu ishoramari

Ihangana hagati y’abakinnyi bayoboye ruhago ku Isi ya none ryimukiye mu ishoramari

by radiotv10
17/04/2026
0

Nubwo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bamaze imyaka myinshi bahanganiye mu kibuga nk’abakinnyi beza ku isi, ubu iryo hangana riri...

RDF Liberation Cup: Diviziyo ya 4 yitwaye neza itsinda Engineering Command muri Football na Volleyball

RDF Liberation Cup: Diviziyo ya 4 yitwaye neza itsinda Engineering Command muri Football na Volleyball

by radiotv10
17/04/2026
0

Mu gutangiza amarushanwa ya RDF Liberation Cup ategurwa mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora, mu mikino yabereye mu Ntara...

Ibiganiro byahurije ku meza amwe Rayon na Kiyovu ku mpaka zariho byatanze umusaruro mwiza

Ibiganiro byahurije ku meza amwe Rayon na Kiyovu ku mpaka zariho byatanze umusaruro mwiza

by radiotv10
17/04/2026
0

Ibiganiro byahurije hamwe ubuyobozi bwa FERWAFA, Perezida wa Rayon Sports, Abdallah Murenzi n’uwa Kiyovu, David Nkurunziza byari bigamije gukemura ikibazo...

Iby’ingenzi wamenya ku irushanwa rikomeye muri Volleyball u Rwanda rugiye kwakira

Iby’ingenzi wamenya ku irushanwa rikomeye muri Volleyball u Rwanda rugiye kwakira

by radiotv10
17/04/2026
0

U Rwanda rugiye kwakira irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo mu mukino wa Volleyball (CAVB Men's Club Championship)...

Amakipe yose yageze muri 1/2 mu irushanwa ry’i Burayi UEFA Champions Leauge akorana n’u Rwanda

Amakipe yose yageze muri 1/2 mu irushanwa ry’i Burayi UEFA Champions Leauge akorana n’u Rwanda

by radiotv10
16/04/2026
0

Amakipe ane yose yageze muri 1/2 cy’irangiza mu irushanwa rikomeye ku Mugabane w’u Burayi rinakurikirwa na benshi ku Isi rya...

IZIHERUKA

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians
IMIBEREHO MYIZA

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

by radiotv10
18/04/2026
0

Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

17/04/2026
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Abasore bashinjwa guhabwa akazi n’umugabo ngo bamwicire umugore bahishuye impamvu yagambiriye kumwica

17/04/2026
Ihangana hagati y’abakinnyi bayoboye ruhago ku Isi ya none ryimukiye mu ishoramari

Ihangana hagati y’abakinnyi bayoboye ruhago ku Isi ya none ryimukiye mu ishoramari

17/04/2026
Twinjire mu mizi y’intandaro y’itumbagira rya ‘Divorce-Gatanya’ mu Rwanda n’uburyo bushya bwayica intege

Hagiye hanze imibare ya vuba yerekana ishusho ya gatanya mu Rwanda n’uko Intara zikurikirana

17/04/2026
U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ryakozwe i Rouen

U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ryakozwe i Rouen

17/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusesabagina agumishirijweho igifungo cy’imyaka 25, Sankara agabanyirizwa igihano

Rusesabagina agumishirijweho igifungo cy’imyaka 25, Sankara agabanyirizwa igihano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

Abasore bashinjwa guhabwa akazi n’umugabo ngo bamwicire umugore bahishuye impamvu yagambiriye kumwica

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.