Bazengurutse i Kivu mu bwato bw’agatangaza: Inyogoye n’umugore we mu kwa buki (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wamamaye nka Inyogoye uherutse gukora ubukwe bunogeye ijisho, yagaragaye n’umugore we bari mu bihe by’umunezero mu kwezi kwa buki ubwo batemberaga mu Kiyaga cya Kivu bari mu bwato.

Habiyaremye Jean Pierre alias Issa New Boy uzwi cyane nka Inyogoye, we n’umugore we baherutse gukora ubukwe bwo gusezerana mu idini no gusaba no gukwa.

Izindi Nkuru

Ibi birori byari binogeye ijisho, byanaririmbyemo umuhanzi Socila Mula, byagarutsweho na benshi bashimiye Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago uvugwaho kuba yaragize uruhare muri ibi bikorwa.

Uyu munyamakuru yanashyize hanze amashusho y’uyu mugabo n’umugore we bari mu kwezi kwa buki aho bagaragaye batembera mu Kiyaga cya Kivu bari mu bwato.

Muri aya mashusho, Inyogoye n’umugore we baba batangariye iki gikorwa cy’imbonekarimwe kuri bo, bishimira aho baraye ndetse no kuba bazengurutse mu Kivu bari mu bwato.

Muri iki kiganiro, Inyogoye anyuzamo agashimira uyu munyamakuru Yago kubera ibi bitangaza yabakoreye akavuga ko yamubereye umubyeyi.

Amafoto yakuwe mu mashusho ya Yago TV Show

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru