Banki y’inzego z’umutekano mu Rwanda yungutse miliyari 17,7Frw mu mwaka umwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buratangaza ko Banki y’inzego z’umutekano Zigama CSS yungutse Miliyari 17,7 Frw mu mwaka wa 2021.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo, rivuga ko Zigama CSS (Credit and Savings Society) yagize uru rwunguko rwa miliyari 17,7 Frw mu mwaka wa 2021 ruvuye kuri Miliyari 13,7 Frw.

Izindi Nkuru

Ibi byatangajwe mu nteko rusange ya 36 ya Zigama CSS yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022 ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

Iyi nteko rusange yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Major Gen Albert Murasira, Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ndetse n’Abagaba bakuru b’Ingabo z’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro yavuze ko umwaka wa 2021 wagenze neza.

Yagize ati “Wabaye umwaka mwiza nk’uko Banki yakomeje kunguka kandi twizeye ko bizakomeza no myaka iri imbere.”

Yashimiye abanyamuryango ba Zigama CSS ku gukomeza gutera inkunga ndetse n’imikoranire n’abanyamuryango mu bikorwa binyuranye.

Yavuze kandi ko mu mwaka wa 2021, ibikorwa bingana na 96% byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe ibyakozwe mu buryo busanzwe ari 4%.

Zigama CSS isanzwe ifite abanyamuryango bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa (RCS), Urwego rushinzwe iperereza (NISS) n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru