Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda ikagwa ku Kibuga cy’Indege cya Rubavu.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022.
Iri tangazo rigira riti “Indege y’intambara ya Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda saa tanu na makumyabiri (11:20’) muri iki gitondo inagwa by’igihe gito ku kibuga cy’Indege cya Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ku ruhande rw’u Rwanda, nta gikorwa cya gisirikare cyabayeho mu rwego rwo gusubiza kuri ubu bushotoranyi ndetse ko iyi ndege yasubiye muri DRCongo.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ubuyobozi bw’u Rwanda buramagana ubu bushotoranyi bwa Guverinoma ya DRC.”
Iki gikorwa cy’ubushotoranyi kibaye nyuma y’ibindi byakozwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo ibisasu biremereye byarashwe n’Igisirikare cy’iki Gihugu gifatanyije n’umutwe wa FDLR, bikagwa mu Rwanda birimo ibyarashwe muri Gicurasi 2022 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze, bigakomeretsa bamwe mu Banyarwanda ndetse bikangiza ibikorwa by’abaturage.
Muri uko kwezi kandi FARDC nanone ifatanyije na FDLR bashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda, babakuye ku mupaka aho bari bacunze umutekano, bakaza kurekurwa nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’Ibihugu byombi.
RADIOTV10
Badushaho iki?