Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Congo yongeye gushotora u Rwanda

radiotv10by radiotv10
08/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Congo yongeye gushotora u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda ikagwa ku Kibuga cy’Indege cya Rubavu.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022.

Iri tangazo rigira riti “Indege y’intambara ya Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda saa tanu na makumyabiri (11:20’) muri iki gitondo inagwa by’igihe gito ku kibuga cy’Indege cya Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ku ruhande rw’u Rwanda, nta gikorwa cya gisirikare cyabayeho mu rwego rwo gusubiza kuri ubu bushotoranyi ndetse ko iyi ndege yasubiye muri DRCongo.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ubuyobozi bw’u Rwanda buramagana ubu bushotoranyi bwa Guverinoma ya DRC.”

Iki gikorwa cy’ubushotoranyi kibaye nyuma y’ibindi byakozwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo ibisasu biremereye byarashwe n’Igisirikare cy’iki Gihugu gifatanyije n’umutwe wa FDLR, bikagwa mu Rwanda birimo ibyarashwe muri Gicurasi 2022 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze, bigakomeretsa bamwe mu Banyarwanda ndetse bikangiza ibikorwa by’abaturage.

Muri uko kwezi kandi FARDC nanone ifatanyije na FDLR bashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda, babakuye ku mupaka aho bari bacunze umutekano, bakaza kurekurwa nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’Ibihugu byombi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Innocent says:
    3 years ago

    Badushaho iki?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Imbwirwaruhame za Tshisekedi zishobora kuzamushora mu byaha yazaburanishwaho- Me Evode

Next Post

Hamenyekanye amakuru mashya kuri Imam wari wakatiwe imyaka 5 kubera kwica ingurube

Related Posts

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda
MU RWANDA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye amakuru mashya kuri Imam wari wakatiwe imyaka 5 kubera kwica ingurube

Hamenyekanye amakuru mashya kuri Imam wari wakatiwe imyaka 5 kubera kwica ingurube

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.