Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyafunze mu buryo bwuzuye inzira ya Hormuz nyuma yuko habayeho ibitero bishya bya Leta Zunze Ubumwe za America.
Byemejwe n’Icyicaro Gikuru cy’Igisirikare cya Iran, Khatam al-Anbia kuri uyu wa Kane mu itangazo cyashinze hanze kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2026.
Iri tangazo rivuga ko “Kuva ubu, kubera umutekano mucye mu karere, inzira ya Hormuz, byemejwe ko ifunze ku ku mato yose, harimo n’amato ya peteroli n’amato y’ubucuruzi, kandi ko ibihanyura byose bizagenzurwa.”
Iki Gisirikare cyatangaje ko iki cyemezo gifashwe ndetse kigatangazwa nyuma y’ibikorwa by’ubushotoranyi byakozwe na Leta Zunze Ubumwe za America no kubera gutangira kugaba ibitero by’igisirikare cy’icyo Gihugu mu bice binyuranye byo mu Ntara yo mu majyepfo ya Hormozgan.
Iran kandi yanahakanye yivuye inyuma ibyavuzwe n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za America ku bijyanye no kunyura mu muhora wa Hormuz, igira iti “Ibirego bya Leta Zunze Ubumwe za America bivuga ko amato arimo kunyura mu muhanda wavuzwe haruguru, sibyo.”
Muri iri tangazo, Igisirikare cya Iran Islamic Revolution Guards Corps (IRGC) cyavuze ko “Umuhora wa Hormuz uzafungwa kugeza igihe hazatangarizwa ikindi cyemezo.”
RADIOTV10





