Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga ngo batagira ibyago by’urupdu, cyangwa ko bakubirwe inshuro eshanu.
Ifatwa ry’uyu mugabo ryemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025 mu butumwa rwatanze.
Ubutumwa bw’uru rwego buvuga ko ku bufatanye na Poliri y’u Rwanda “RIB yafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by’urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro 5 ibyo batanze nk’ituro.”
Uyu wiyita Umuvugabutumwa wagaragaye asaba abantu gutanga amafaranga abizeza biriya bitangaza, nyuma yo gutabwa muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Inzego zataye muri yombi uyu muntu, zaboneyego gutanga ubutumwa bugira buti “RIB na Polisi barasaba Abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya, ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere.”
Nanone kandi izi nzego zaboneyeho kwihanangiriza abantu bijanditse mu bikorwa nk’ibi biyita abahanuzi bagamije kurya utw’abandi bataruhiye, zikavuga ko zitazabihanganira.
RADIOTV10