Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

radiotv10by radiotv10
21/10/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo w’u Bufaransa Zirwanira ku Butaka, General Pierre Schill; yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’iz’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, ndetse anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Major General Vincent Nyakarundi, byibanze ku gushimangira imikoranire hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, aho uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa zirwanira ku Butaka, ari mu Rwanda yitabiriye Inama y’Ababa Bakuru b’Ingabo zirwanira ku Butaka iteranira i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 21 kugeza ku wa Gatatu ku ya 22 Ukwakira 2025.

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko kuri uyu wa Mbere “General Pierre Schill, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka z’u Bufaransa, yagiranye inama na mugenzi we Major General Vincent Nyakarundi, ku Cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko mbere y’iyi nama yahuje aba Bagaba Bakuru b’Ingabo zirwanira ku Butaka z’Ibihugu byombi, uw’u Bufaransa General Schill yakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga.

RDF ivuga ko ibiganiro byahuje Abagaba Bakuru b’Ingabo zirwanira ku Butaka “byibanze ku guteza imbere imikoranire isanzwe hagati y’Ingabo z’u Bufaransa n’iza RDF zirwanira ku butaka.”

General Schill kandi yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yunamiye akanaha icyubahiro inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

General Mubarakh Muganga yakiriwe General Pierre

General Pierre yanasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − four =

Previous Post

BREAKING: RIB yafunze uwagaragaye yiyita umuhanuzi asaba abantu amafaranga abizeza ibitangaza bidasanzwe

Next Post

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.