Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Umuyobozi wa ‘Islamic State’ yiciwe mu gitero kabuhariwe cyamaze amasaha 2

radiotv10by radiotv10
03/02/2022
in MU RWANDA
0
BREAKING: Umuyobozi wa ‘Islamic State’ yiciwe mu gitero kabuhariwe cyamaze amasaha 2
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba wiyita Leta ya Kisilamu, Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi, yishwe n’igitero cy’ingabo kabuhariwe za Leta Zunze Ubumwe za America.

Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi ari mu bantu 13 barimo abo mu muryango we biciwe mu gitero kabuhariwe cya gisirikare cyamaze amasaha abiri, kikabera aho yabaga mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba muri Syria.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yatangaje iby’uru rupfu rwa Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi.

Mu ijambo yatanze, Joe Biden yagize ati “Tubikesheje ubumenyi n’ubutwari by’ingabo zacu, twivuganye Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi.”

Yavuze ko igitero kabuhariwe cyo kwivugana uyu muyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba, cyagenze neza kikaba cyakozwe mu rwego rwo kurwanya Iterabwoba no kurinda Abanyamerica ndetse n’abafatanyabikorwa b’iki Gihugu.

Ati “Imana irinde abasirikare bacu.”

Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yari umuyobozi wa kabiri wa IS nyuma y’iyicwa rya Abu Bakr al-Baghdadi washinze uyu mutwe wishwe muri 2019.

Leta Zunze Ubumwe za America zagize ziti “Mu gihe tukiri gukusanya amakuru y’umusaruro w’iki gikorwa, kirasa n’icyabaye muri 2019 kivuganye al-Baghdadi.”

Uyu mutwe w’Iterabwoba wiyise Leta ya Kisilamu, wari uri kugerageza kwikusanya wubura ibitero muri kariya karere birimo n’icyari kigambiriye Gereza mu kwezi gushize.

Inzu yiciwemo uyu muyobozi wa ISIS

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + twenty =

Previous Post

Rubavu: Yibye Televiziyo ayihereza Umupolisi azi ko ayihaye umujura mugenzi we bahita bamukacira

Next Post

AMAFOTO: Dr Sabin Nsanzimana yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Related Posts

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

by radiotv10
08/07/2025
0

Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere...

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

by radiotv10
08/07/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kurema umutwe...

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ rwasohowemo umugore we bikamubabaza

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ rwasohowemo umugore we bikamubabaza

by radiotv10
08/07/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo cyafatiwe Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uruhande rw’uregwa, rwagaragaje ibimenyetso buheraho...

Eng.-Why is DRC bringing in more mercenaries, drones, and heavy weapons? Peace Deal raises concerns

Eng.-Why is DRC bringing in more mercenaries, drones, and heavy weapons? Peace Deal raises concerns

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Olivier Nduhungirehe mentioned that even though Rwanda has a hope on the...

IZIHERUKA

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR
AMAHANGA

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

by radiotv10
08/07/2025
0

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

08/07/2025
Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

08/07/2025
Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ rwasohowemo umugore we bikamubabaza

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ rwasohowemo umugore we bikamubabaza

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Dr Sabin Nsanzimana yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

AMAFOTO: Dr Sabin Nsanzimana yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.