Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga ayoboye itsinda ryoherejwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda muri Ethiopia kwifatanya n’Ingabo z’iki Gihugu mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 130 intsinzi ya Adwa.
Iri tsinda riyobowe na Brig Gen Rwivanga, Uhagarariye Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, ririmo rigizwe kandi na Col David Sangani, Uhagarariye inyungu za Gisirikare z’ u Rwanda mu bihugu bya Ethiopia na Djibouti, Icyicaro cya Afurika yunze Ubumwe, na ECA.
Izi ntumwa zirimo na Lt Col Gaspard Harerimana, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ingabo, na Maj Emmanuel Murenzi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ububiko bw’Amateka ya Gisirikare.
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko abagize iri tsinda “bari mu Gihugu cya Ethiopia aho bagiye kwitabira ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 130 Intsinzi ya Adwa no gusura ku mugaragaro Inzu Ndangamurage y’Ingabo ya Ethiopia/Urwibutso rw’Intsinzi ya Adwa, Ikigo cya Ethiopia gishinzwe Ubwenge Buhangano (AI), Inzu Ndangamurage ya Siyansi, n’ibindi.”
RDF ivuga ko kuri iki Cyumweru iri tsinda ryitabiriye Inama ya kabiri ya ba Minisitiri b’Ingabo bo muri Afurika ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ahatambutse heza, ahazaza hashimishije.”
Iyi nama yayobowe na Minisitiri w’Ingabo w’Igihugu cya Ethiopia cyakiriye inama, ndetse ikaba yitabiriwe na Ba Minisitiri b’Ingabo batumiwe n’abahagarariye Ibihugu bya Afurika.
Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa Mbere, tariki 02 Werurwe 2026, iri tsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryitabira umuhango mukuru wo kwizihiza Intsinzi ya Adwa uza kurangwa n’ibirori bitandukanye birimo n’imyiyereko ya gisirikare, bizabera ku Rwibutso rw’Intsinzi ya Adwa.

RADIOTV10











