• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

AMAKURU MASHYA: Umunya-Eritrea Henok ufite ibigwi mur TduRwanda yegukanye agace ka nyuma k’iya 2026 ahesha ishema Afurika

radiotv10by radiotv10
01/03/2026
in SIPORO
0
AMAKURU MASHYA: Umunya-Eritrea Henok ufite ibigwi mur TduRwanda yegukanye agace ka nyuma k’iya 2026 ahesha ishema Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan watwaye Tour du Rwanda ya 2023, wari umaze iminsi ahatana ngo yegukane etape mu ya 2026 ikamuca mu myanya y’intoki, atwaye agace ka nyuma kayo aba n’Umunyafurika umwe rukumbi wegukanyemo agace, mu gihe iri siganwa ryegukanywe n’Umudage.

Ni agace ka nyuma kakinwe kuri iki Cyumweru tariki 01 Werurwe 2026, ahakinwe ibizwi nka Circuit ku ntera y’ibilometero 83,8, abakinnyi bazenguruka mu bice binyuranye byo mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gutwara aka gace ka nyuma ahatanye mu buryo bukomeye, Henok Mulubrhan yavuze ko yabishatse inshuro nyinshi bikagenda byanga, kuko Tour du Rwanda y’uyu mwaka yari ikomeye cyane.

Yagize ati “Ndabizi Abanyarwanda bari banshyigikiye, bashakaga ko ntwara agace, nubwo bitankundiye, ariko uyu munsi ndabikoze, kandi mbishimira abakinnyi dukinana mu ikipe n’abatoza.”

Uyu Munya-Eritrea avuga ko nubwo atwaye agace ka nyuma atari umusaruro ushimishije ku Banyafurika kuko bifuzaga ko iri siganwa risigara kuri uyu Mugabane, ariko ko bitabahiriye kubera uburyo iri rushanwa ryarimo abakinnyi bakomeye.

Umunyarwanda waje hafi muri aka gace ka nyuma, ni Muhoza Eric ukinira ikipe ya Team Amani waje ku mwanya wa karindwi (7) asigwa amasegonda 04” n’uwegukanye aka gace.

Umudage Moritz Kretschy ukinira ikipe ya NSN Development Team umaze iminsi itatu yambaye Umwambaro w’Umuhongo (maillot jaune) w’umukinnyi uyoboye abandi, ni na we wegukanye Tour du Rwanda ya 2026.

Uyu Mudage utarigeze yegukana agace na kamwe, ni we wakoresheje ibihe bito kuko yakoresheje amasaha 23:08′:48′, ugereranyije n’iby’abandi, aho yafashijwe cyane na bagenzi be bo muri iyi kipe ya NSN.

Ni mu gihe Umunyarwanda waje hafi ku rutonde rusange, ari Niyonkuru Samuel wasizwe iminota 04’:38’’ n’uyu wegukanye isiganwa ryose, undi Munyarwanda waje hafi ni Mugisha Moise waje ku mwanya wa 22, aho we yasizwe iminota 08′:08”.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ni we watangije aka gace ka nyuma

Nyabugogo byari bishyushye abantu ari uruvanganzoka

Ubwo abakinnyi barebaga imbere yabo umurongo basorezaho irushanwa
Henok yegukanye aka gace abikoreye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 6 =

Previous Post

Gad Rwizihirwa yasohoye indirimbo yibutsa abizera ko isezerano ry’Imana ritazima mu bihe bikomeye (Video)

Next Post

Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.