Bamwe mu batuye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko ivuriro rito (Poste de Sante) rya Remera rimaze umwaka ridakora, bigatuma bagakora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu, mu gihe bari babyiniye ku rukoma ubwo ryubakwaga.
Mukantabana Rachel utuye mu Mudugudu wa Kaganza, Akagari ka Remera mu Murenge wa Boneza, umunyamakuru yamusanze hafi y’iyi Poste de Sante ya Remera avuye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu giherereye mu Kagari ka Bushaka, aho avuga ko yakoze urugendo rw’amasaha ane.
Ati “Ubu nagiye mu gitondo reba isaha nje n’ubundi, urabona ko aba ari ibibazo kugenda nduhuka mu nzira nicara gutyo.”
Ibivugwa n’uyu mubyeyi binashimangirwa n’abandi baturage bo muri aka Kagari ka Remera bavuga ko iri vuriro rito rigikora ryari ribafatiye runini none ubu kuba ritagikora byababereye imbogamizi zikomeye ku buzima bwabo.
Undi muturage ati “N’iyo umwana yarwaraga nijoro, twahitaga twihuta tukaza tukabakinguza bakaduha karibu bakatuvurira abana ntakibazo dufite, ubu ngubu ni ukuvuga ngo iyo arwaye nka nijoro tujya mu banyabuzima nabwo hari igihe dusanga nta miti bafite bikaba ngombwa ko turara tugenda tukajya ku ivuriro [ku kigo nderabuzima cya Kinunu].”
Bavuga ko kuba iri vuriro ribegereye ritagikora, bibagiraho ingaruka, kuko umuwari watinze kugezwa kwa muganga, aba arushaho kuremba, ndetse bakaba bafite impungenge ko hari n’abazaja bahatakariza ubuzima.
Undi ati “Ni ibintu bitubangamiye kuko kubona iri aha ngaha idakora kandi ari igihe umuntu ahuye n’uburwayi nijoro yahita yivuriza ariko kubera ko urugendo ari rurerure umuntu agera kwa muganga yarushye bigatuma adahita anakira vuba.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick avuga ko uwari usanzwe afite mu nshingano iri vuriro rito rya Remera yahagaritse amasezerano yo kurikoreramo ku mpamvu ze bwite, ariko bidatinze rizaba ryongeye gufungura imiryango.
Ati “Icyo yari yadusabye kwari ugukora agahanda ngira ngo niba waragezeyo wabonye ko umuhanda twawukoze, bihangane rwose naho uwo wa mbere yagize ibibazo bye byihariye avuga ko atagishoboye gukomeza gukora.”
Nubwo gahunda y’amavuriro mato ari bumwe mu buryo Guverinoma y’u Rwanda yatekereje mu rwego rwo gufasha abaturage kubonera serivisi z’ubuvuzi hafi yabo, hirya no hino mu Gihugu humvikana ibibazo bitandukanye birimo kuba agenda afunga imiryango ku mpamvu zitandukanye zirimo kubura abaganga bayakoreramo.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10