Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bubakiwe ‘Poste de Santé’ birabashimisha ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

radiotv10by radiotv10
27/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bubakiwe ‘Poste de Santé’ birabashimisha ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko ivuriro rito (Poste de Sante) rya Remera rimaze umwaka ridakora, bigatuma bagakora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu, mu gihe bari babyiniye ku rukoma ubwo ryubakwaga.

Mukantabana Rachel utuye mu Mudugudu wa Kaganza, Akagari ka Remera mu Murenge wa Boneza, umunyamakuru yamusanze hafi y’iyi Poste de Sante ya Remera avuye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu giherereye mu Kagari ka Bushaka, aho avuga ko yakoze urugendo rw’amasaha ane.

Ati “Ubu nagiye mu gitondo reba isaha nje n’ubundi, urabona ko aba ari ibibazo kugenda nduhuka mu nzira nicara gutyo.”

Ibivugwa n’uyu mubyeyi binashimangirwa n’abandi baturage bo muri aka Kagari ka Remera bavuga ko iri vuriro rito rigikora ryari ribafatiye runini none ubu kuba ritagikora byababereye imbogamizi zikomeye ku buzima bwabo.

Undi muturage ati “N’iyo umwana yarwaraga nijoro, twahitaga twihuta tukaza tukabakinguza bakaduha karibu bakatuvurira abana ntakibazo dufite, ubu ngubu ni ukuvuga ngo iyo arwaye nka nijoro tujya mu banyabuzima nabwo hari igihe dusanga nta miti bafite bikaba ngombwa ko turara tugenda tukajya ku ivuriro [ku kigo nderabuzima cya Kinunu].”

Bavuga ko kuba iri vuriro ribegereye ritagikora, bibagiraho ingaruka, kuko umuwari watinze kugezwa kwa muganga, aba arushaho kuremba, ndetse bakaba bafite impungenge ko hari n’abazaja bahatakariza ubuzima.

Undi ati “Ni ibintu bitubangamiye kuko kubona iri aha ngaha idakora kandi ari igihe umuntu ahuye n’uburwayi nijoro yahita yivuriza ariko kubera ko urugendo ari rurerure umuntu agera kwa muganga yarushye bigatuma adahita anakira vuba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick avuga ko uwari usanzwe afite mu nshingano iri vuriro rito rya Remera yahagaritse amasezerano yo kurikoreramo ku mpamvu ze bwite, ariko bidatinze rizaba ryongeye gufungura imiryango.

Ati “Icyo yari yadusabye kwari ugukora agahanda ngira ngo niba waragezeyo wabonye ko umuhanda twawukoze, bihangane rwose naho uwo wa mbere yagize ibibazo bye byihariye avuga ko atagishoboye gukomeza gukora.”

Nubwo gahunda y’amavuriro mato ari bumwe mu buryo Guverinoma y’u Rwanda yatekereje mu rwego rwo gufasha abaturage kubonera serivisi z’ubuvuzi hafi yabo, hirya no hino mu Gihugu humvikana ibibazo bitandukanye birimo kuba agenda afunga imiryango ku mpamvu zitandukanye zirimo kubura abaganga bayakoreramo.

Bakiyubakirwa bumvaga basubijwe
None umwaka urarenze ifunze
Bavuga ko bibahangayikishije
Bongeye gusubira ku kabo ko gukora ingendo ndende

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + twenty =

Previous Post

BREAKING: Bitunguranye Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho cyari gitegerejwe mu Rwanda cyasubitswe

Next Post

Hari ikindi Gihugu cyageragejwemo ‘Coup d’Etat’ irapfuba

Related Posts

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda
MU RWANDA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari ikindi Gihugu cyageragejwemo ‘Coup d’Etat’ irapfuba

Hari ikindi Gihugu cyageragejwemo ‘Coup d’Etat’ irapfuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.