Umunyapolitiki Ingabire Victore Umuhoza, ari mu byishimo byo gusurwa n’umwana we w’umuhererezi baherukanaga mu myaka 12. Ati “U Rwanda ruragendwa!”
Ingabire Victoire yabigaragaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Twitter, yashyizeho amafoto yagiye kwakira uyu mwana we w’umuhungu ku kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.
Aya mafoto yashyizeho ubutumwa bugira buti “Nyuma y’imyaka 12, mfite ubwuzu bwinshi bwo kongera kubona bucura bwanjye.”
Ingabire Victoire Umuhoza ukunze kunenga zimwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda, yasoje ubu butumwa bwe agira ati “U Rwanda ruragendwa!”
Muri Kanama 2020, Victoire Ingabire Umuhoza, na bwo yari yasuwe n’umwana we w’umukobwa, waje mu Rwanda azanye n’abana be [abuzukuru ba Ingabire].
Icyo gihe ubwo uyu mukobwa we witwa Raissa Ujeneza yageraga i Kigali tariki 09 Kanama 2020, Ingabire Victoire yari yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyamba ze agira ati “Nyuma y’imyaka 10 nishimiye cyane kongera kubona umukobwa wanjye Raissa waje kunsura ari kumwe n’abana be.”
Ingabire Victoire Umuhoza umaze imyaka ine afunguwe ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame dore ko yarekuwe muri Nzeri 2018, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Uyu munyapolitiki yageze mu Rwanda mu ntangiro za 2010 ubwo yavugaga ko aje guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu, aza akoresha imvugo ziremereye zihabanye n’umurongo Abanyarwanda bahisemo, ari na zo zaje kuvamo bimwe mu byaha yahamijwe n’inkiko.
RADIOTV10