Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bucura bwa Ingabire Victoire baherukanaga mu myaka 12 yaje kumusura mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
13/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Bucura bwa Ingabire Victoire baherukanaga mu myaka 12 yaje kumusura mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Ingabire Victore Umuhoza, ari mu byishimo byo gusurwa n’umwana we w’umuhererezi baherukanaga mu myaka 12. Ati “U Rwanda ruragendwa!”

Ingabire Victoire yabigaragaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Twitter, yashyizeho amafoto yagiye kwakira uyu mwana we w’umuhungu ku kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Aya mafoto yashyizeho ubutumwa bugira buti “Nyuma y’imyaka 12, mfite ubwuzu bwinshi bwo kongera kubona bucura bwanjye.”

Ingabire Victoire Umuhoza ukunze kunenga zimwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda, yasoje ubu butumwa bwe agira ati “U Rwanda ruragendwa!”

Muri Kanama 2020, Victoire Ingabire Umuhoza, na bwo yari yasuwe n’umwana we w’umukobwa, waje mu Rwanda azanye n’abana be [abuzukuru ba Ingabire].

Icyo gihe ubwo uyu mukobwa we witwa Raissa Ujeneza yageraga i Kigali tariki 09 Kanama 2020, Ingabire Victoire yari yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyamba ze agira ati “Nyuma y’imyaka 10 nishimiye cyane kongera kubona umukobwa wanjye Raissa waje kunsura ari kumwe n’abana be.”

Ingabire Victoire Umuhoza umaze imyaka ine afunguwe ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame dore ko yarekuwe muri Nzeri 2018, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Uyu munyapolitiki yageze mu Rwanda mu ntangiro za 2010 ubwo yavugaga ko aje guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu, aza akoresha imvugo ziremereye zihabanye n’umurongo Abanyarwanda bahisemo, ari na zo zaje kuvamo bimwe mu byaha yahamijwe n’inkiko.

Ingabire Victoire yagiye kwakira umuhungu we

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 16 =

Previous Post

Aboherezaga amafaranga kuri MoMo bakibeshya nimero bashyiriweho uburyo bwo kuyagarura bitabagoye

Next Post

Kwamagana icyemezo cy’u Burusiya: U Rwanda rwabyemeye, Uganda n’u Burundi barifata

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwamagana icyemezo cy’u Burusiya: U Rwanda rwabyemeye, Uganda n’u Burundi barifata

Kwamagana icyemezo cy’u Burusiya: U Rwanda rwabyemeye, Uganda n’u Burundi barifata

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.