Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kwamagana icyemezo cy’u Burusiya: U Rwanda rwabyemeye, Uganda n’u Burundi barifata

radiotv10by radiotv10
13/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kwamagana icyemezo cy’u Burusiya: U Rwanda rwabyemeye, Uganda n’u Burundi barifata
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byatoreye umwanzuro wo kwamagana icyemezo cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho ibindi bice bya Ukraine, aho u Rwanda rwawemeye mu gihe bimwe mu Bihugu byo mu karere n’u Burundi na Uganda byifashe.

Aya matora, yari agamije kwemeza umwanzuro wo kwamaganna ibyakozwe n’u Burusiya byo kuba yariyometseho Intara enye (4) za Ukraine, byanatorewe mu mpera z’ukwezi gushize.

Uyu mwanzuro watowe mu Nteko Rusange yo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, aho uyu mwanzuro wemejwe n’Ibihugu 143, wangwa na bitanu birimo u Burusiya, Belarus, North Korea, Syria na Nicaragua.

Ibihugu byifashe mu gutorera uyu mwanzuro, ni 35 birimo ibyo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, nk’u Burundi bunayoboye EAC, Uganda na Sudani y’Epfo.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda iri mu Bihugu byifashe kuri uyu mwanzuro, muri Nyakanga 2022 ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko Igihugu cye [Uganda] kidashobora kwitandukanya n’u Burusiya kubera intambara cyashoje kuri Ukraine.

Icyo gihe Museveni yagize ati “Ni gute twahita twitandukanya n’abantu twabanye mu myaka 100 ishize? Twababariye abadukoreye ibibi ubu turimo gukorana na bo, none ni gute twakwitandukanya abatarigeze batugirira nabi?”

Ibindi Bihugu by’ibihangange bizwi ko bikunze kuba inyuma y’u Burusiya nk’u Bushinwa n’u Buhindi, na byo biri mu byifashe.

Mu ntangiro za Werurwe uyu mwaka wa 2022 ubwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoraga umwanzuro wo kwamagana ibikorwa by’u Burusiya byo gushoza intambara muri Ukraine, Ibihugu 141 byari byawutoye biwushyigikira, naho 35 birifata.

Icyo gihe na bwo u Rwanda rwari rwatoye rushyigikiye uyu mwanzuro wo kwamagana iriya ntambara u Burusiya bwashoje muri Ukrane, mu gihe ibindi Bihugu byo mu karere nka Uganda n’u Burundi [byombi byongeye kwifata] ndetse na Tanzania, byari byifashe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 2 =

Previous Post

Bucura bwa Ingabire Victoire baherukanaga mu myaka 12 yaje kumusura mu Rwanda

Next Post

Perezida Kagame yakiriye abanyabigwi muri ruhago barimo Jimmy Gatete (AMAFOTO)

Related Posts

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye abanyabigwi muri ruhago barimo Jimmy Gatete (AMAFOTO)

Perezida Kagame yakiriye abanyabigwi muri ruhago barimo Jimmy Gatete (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.