Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bucyibaruta wakatiwe imyaka 20 n’Urukiko rwo mu Bufaransa yarekuwe nyuma y’amezi 2

radiotv10by radiotv10
14/09/2022
in MU RWANDA
0
Bucyibaruta wakatiwe imyaka 20 n’Urukiko rwo mu Bufaransa yarekuwe nyuma y’amezi 2
Share on FacebookShare on Twitter

Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, yarekuwe by’agateganyo.

Bucyibaruta yarekuwe n’Urukiko ku mpamvu zirimo uburwayi yakunze kugaragaza, aho bivugwa ko kuva yafungwa yagiye agira uburwayi bwa hato na hato akajyanwa kwa muganga inshuro zitandukanye.

Ubutabera bwo mu Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo uyu Munyarwanda ngo kuko nta Gereza ifite ubushobozi bwo kuba yakomeza gukurikirana ibibazo by’ubuzima afite.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kurekura uyu mugabo w’imyaka 78 mu gihe hagitegerejwe icyemezo ku bujurire bwe ku gifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris.

Arekuwe nyuma y’amezi abiri akatiwe iki gihano dore ko uru Rukiko rwafashe icyemezo cy’iki gifungo tariki 12 Nyakanga z’uyu mwaka wa 2022.

Ubwo yakatirwaga iki gifungo cy’imyaka 20, yahise ahabwa iminsi 10 yo kuba yakijuririye, akaza no kubyubahiriza akajurira.

Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwakatiye Bucyibaruta Laurent iki gifungo, rumuhamije ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Umuryango ufite inshingano zo gushakisha abakekwaho Jenoside Yakorewe Abatutsi baba mu Burayi, CPCR watangaje ko iyi myitwarire ya Bucyibaruta igaragaza gushaka guhunga kurangiza igihano yakatiwe bityo ko biteye impungenge.

Bucyibaruta arekuwe mu gihe i Kigali mu Rwanda hari kubera inama y’abashakashatsi n’inzobere mu by’amateka zo mu Rwanda no mu Bufaransa, bari kugirana ibiganiro bigamije gukomeza inzira yo kugararaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni inama yateguwe n’abarimo Prof Vincent Duclert wakoze raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare ntashidikanywaho mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Claudine MAHORO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − nine =

Previous Post

Umukuru w’Ingabo za Mozambique yavuze ko kuva RDF yagera CaboDelgado hahindutse byinshi

Next Post

Igihugu kizakomeza kubakenera- Minisitiri abwira Abapolisi 155 barimo ba ‘CP’ babiri basezeweho

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihugu kizakomeza kubakenera- Minisitiri abwira Abapolisi 155 barimo ba ‘CP’ babiri basezeweho

Igihugu kizakomeza kubakenera- Minisitiri abwira Abapolisi 155 barimo ba 'CP' babiri basezeweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.