Igihugu kizakomeza kubakenera- Minisitiri abwira Abapolisi 155 barimo ba ‘CP’ babiri basezeweho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana yashimiye Abapolisi 155 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo babiri bafite ipeti rya CP (Commissioner of Police), abibutsa ko Igihugu kizakomeza gukenera umusanzu wabo mu iterambere ryacyo.

Aba Bapolisi basezeweho ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, wayobowe na Minisirtiri w’Umutekano, Gasana Alfred.

Izindi Nkuru

Minisitiri Gasana, yashimiye aba bapolisi ku musanzu n’imyitwarire myiza yabaranze mu gihe bari mu kazi.

Yagize ati “Ubwitange, umurava, ubunyamwuga ndetse na discipline byabaranze mu kazi ntibyapfuye ubusa kuko ari byo shingiro ry’umutekano n’iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho.”

Yavuze kandi ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu byumwihariko mu nshingano n’ubundi barimo zo gucunga umutekano.

Minisitiri Gasana Alfred yabibukije ko badashobora kwemera ko hari icyahungabanya umutekano w’u Rwanda, ati “Igihugu kizakomeza gukenera umusanzu wanyu mu nzira y’iterambere.”
Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’abamwungirije; DIGP Felix Namuhoranye ushinzwe ibikorwa na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ushinzwe imiyoborere n’abakozi.

IGP Munyuza na we yashimiye aba bapolisi ku ndangagaciro zo gukunda Igihugu, kukitangira no kugikorera, yabaranze, ati “ndetse bamwe muri mwe mukaba mwararwanye n’urugamba rwo kukibohora.”

Yabibukije ko inshingano zabo zidahagaze kuko nubwo basezerewe muri Polisi ariko ko gukomeza kurinda umutekano no kugira uruhare mu kuwubungabunga, byo bizakomeza.
IGP Dan Munyuza yavuze ko izi nshingano zadasaba kuba umuntu ari Umupolisi, ati “Muzakomeze gukorana na Polisi y’u Rwanda ndetse no kwigisha abakiri bato mu kazi kugira ngo bakomeze kubafataho urugero.”

Mu basezerewe harimo babiri bafite ipeti rya CP (Commissioner of Police) ari bo; Joseph Zikama Mugisha wari umuyobozi ushinzwe igenamigambi no guhuza ibikorwa mu kigo cyo mu Karere gishinzwe imicungire y’imbunda ntoya n’amasasu (RECSA) na Dr. Daniel Nyamwasa, usanzwe ari umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru.

Harimo kandi babiri bafite ipeti rya ACP (Assistant Commissioner of Police); Benoit Sindayiheba Kayijuka, wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade), na Jean Baptiste Ntaganira, wari umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

IGP Dan Munyuza yabasabye gukomeza kuba hafi Polisi y’u Rwanda
Abasezerewe harimo babiri bafite ipeti rya CP

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru