Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/11/2025
in Uncategorized
0
Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze gutangaza ko bazakina ku wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2025.

Ibi bije nyuma y’uko amakipe abiri yo muri Sudan, ari yo Al Hilal Omdurman na El Merreikh, zombi zemerewe gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe ya Al Hilal, yari yamaze gutangaza ko ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2025, izakina umukino wayo wa mbere na Bugesera FC, naho ku wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo, bakazakina na AS Kigali.

Tukibona aya makuru, twihutiye kubaza mu ikipe ya Bugesera FC, maze Perezida wayo Jackson Rutayisire adutangariza ko batiteguye gukina uwo mukino kuko batigeze babimenyeshwa mu buryo bwemewe.
Yagize ati:

“Ntitwigeze tubimenyeshwa ku mugaragaro. Twebwe turi gukomeza kwitegura umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona, tuzakina na Kiyovu Sports ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025.”

Twifuje kandi kumenya amakuru ku ruhande rwa AS Kigali, maze umwe mu bayobozi b’iyi kipe y’Umujyi atubwira ko biteguye gukina na Al Hilal, cyane ko amategeko abibemerera, dore ko bazaba bamaze amasaha 72 bakinnye na Police FC.

Andi makuru twamenye ni uko iyi kipe ya Al Hilal na yo ubwayo iri gushyiramo imbaraga kugira ngo abakinnyi bazajya mu makipe y’ibihugu byabo (International Break) bazabe bamaze gukina nibura imikino ibiri ya shampiyona y’u Rwanda.

Iyi kipe ya Al Hilal imaze iminsi itanu yitoreza mu Rwanda, ndetse yaraye imenye amakipe bari kumwe mu itsinda rya CAF Champions League, aho bari mu Itsinda C, bakaba bari kumwe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, MC Alger yo muri Algérie, na St Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imikino yose iyi kipe izajya iyakira kuri Stade Amahoro. Ku ruhande rwa Bugesera FC, ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota 6 mu mikino 6 imaze gukina.

Al Hilal yari yatangaje amatariki y’imikino

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Next Post

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.