BUGESERA: Hari abaturage bari gusenyerwa n’amazi y’imvura yabuze inzira bitewe n’ikorwa ry’umuhanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ruhuha bamwe mu baturiye umuhanda mushya wa kaburimbo bahangayikishijwe n’uko abari kuwubaka batabanje gutegura inzira z’amazi none muri ibi bihe by’imvura amazi awuvamo akaba ari kubasenyera.

Ubuyobozi bw’akarere butangaza ko bugiye kuvugana n’abari kubaka uyu muhanda kugirango bihutire kubishakira igisubizo

Izindi Nkuru

Abaturage bavuga ko bari gusenyerwa n’amazi aturuka muri uyu muhanda mushya wa Kaburimbo ni abo mu kagari ka Kindama mu mudugudu wa kagasera ho mu murenge wa Ruhuha.

Aba bavuga ko abari kubaka uyu muhanda batabanje gutunganya inzira z’amazi bigatuma iyo imvura iguye amazi awuturukamo abasenyera.

Uwitwa Nijyembere yagize ati”urabona abubaka uyu muhanda ntabwo batunganyije imiferege y’amazi imvura iyo iguye amazi amanuka yose aruhukira mu mazu yacu dore ubu jyewe yinjiye mu nzu itaka rizanywe nayo rizibya amatiyo yayoboraga amazi mudufashe mudukorere ubuvugizi rwose”

Umuturanye we nawe witwa Nyiransabimana Liberathe yagize ati”Jyewe ubu iyo imvura iguye turyamye turabyuka tukicara reba uruhande rwo hepfo rw’inzu rwamaze kwiyasa isigaje kugwa kandi ntitugira uwo tubyereka ubuse koko turakora iki!”

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko bugiye kugenzura aho biri kugirango babyereke abari kubaka uyu muhanda bishakirwe ibisubizo twabibwiwe na Angelique UMWARI umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.

Ati”tugiye kuvugana n’abari kuwubaka turebe aho biri rwose aho tuzasanga abaturage ibyabo byarangiritse tuzabafasha bishyurwe kandi turabikurirkirana vuba”

Bitegantijwe ko uyu muhanda igihe uzaba wuzuye uzahuza uturere twa ngoma Bugesera na Nyanza.

Inkuru ya Ntakirutimana Pacifique/RadioTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru