UBUCURUZI: Barinubira ko basigaye bakatwa kuri MOMO Pay

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage barinubira ko basigaye bajya guhaha bakwishyura kuri MOMO Pay bagasabwa kongeraho ayo gukata kandi byari ubuntu.

Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, abacuruzi n’abaguzi basabwe kujya bahererekanya amafaranga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa MOMO pay, kugira ngo birinde gukwirakwiza icyorezo.

Izindi Nkuru

Nyamara n’ubwo iyo serivisi yaje ari ubuntu yaba ku mucuruzi n’umuguzi, ubu si ko bimeze kuko abaturage bavuga ko bsigaye birutwa no kutabaho,ngo kuko nta mucuruzi ucyemera kwishyurwa hatarengejweho ayo gukata.

Ati ” Usigaye ujya guhaha, wabwira umucuruzi ngo uramwishyura kuri MOMO Pay, akabyanga ngo kereka urengejeho ayo gukata.”

Undi na we yagize ati ” Rwose mbona bakwiye kubikuraho kuko ntacyo bitumariye,babizanye  ari ibigamije kudufahsa,ariko ni ibidukenesha.”

Twabajije abacuruzi  impamvu batacyemera kwishyurwa kuri iri koranabuhanga nta kintu kirenzeho,bavuga ko nabo ari ukubura uko bagira,icyakora ngo  basigaye barayobotse iyo kwishyurwa mu ntoki  kugirango batiteranya.

Ati” Natwe dusigaye dukatwa,kandi urumva tutayasabye abakiriya twaba dukorera mu gihombo kuko igiciro cy’ibintu aba aguze ntikiba cyahindutse. Rero ahubwo mudukorere ubuvugizi,ababishyizeho badutabare.”

Guverineri wa Banki nkuru y’ u Rwanda John Rwangombwa  ari nayo yatangije ubu buryo igashishsiakriza abantu kubuyoboka, avuga ko abashoramri b’irikoranabuhanga batagomba gukorera mu gihombo kuko barishoramo amafaranga, bityo ngo gukata umucuruzi ni ngombwa icyakora ngo umukiriya we nta n’iritoboye agomba gusabwa.

Ati” Niba ukoresheje numero y’umucuruzi mu kohereza amafranga, abatanga iyo servisi nabo bagomba kugira icyo babona kuri icyo gicuruzwa cyabo,kuko icyo ni igicuruzwa bashyize ku isoko,bagishoramo amafarnga. Rero bagomba kugira icyo binjiza kuri icyo gicuruzwa cyabo kiri ku isoko!”

Ati ” Na none turongera kwibutsa baturage ko icyo kiguzi cya serivisi gisabwa umucuruzi ku muguzi uba umuguriye igicuruzwa,birabujijwe ko umucuruzi akata aya mafranga umuguzi.”

BNR kandi ivuga ko kuva muri mutarama kugeza muri Mata umwaka ushize, amafaranga yaherekanyijwe mu ikoranabuhanga yiyongereye ku kigero cya 450 % akava kuri miliyari 7.2 akagera kuri milliyari 40.

Icyakora  abasesengura iby’ubukungu  bavuga ko hatagize igikorwa ngo iyi mibare yahanantuka ngo kubera mu gihe icyo ryashyirirweho kitagirahri, ngo byarangira abagenerwabikorwa bariretse.

Ngo n’ubwo byagenda gutya ariko, na none umuguzi yaba akibihomberamo nubwo BNR ivuga ko yarishyizeho ari we irengera, ngo kuko  azasigara hagati y’amayira afunze, aho azajya asabwa kubikuza amafaranga afite kuri konti kugirango ajye guhaha,icyo gihe kandi azajya akatwa, ngo yanemera gukoresha rya koranabuihanga yishhyura umucuruzi agsabwa kumurengerezaho ayo gukata, nubundi ugasanga umutwaro uzakomeza kumuba ku mutwe.

Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru