Umugore wafatiwe kuri Nyabarongo mu Karere ka Bugesera agiye kwiyahura, yavuze ko yari agiye kwiyambura ubuzima kubera ikinegu yumva yishinja cyo kwanduza SIDA umugabo we kandi we atajya amuca inyuma akaba anitonda.
Uyu mugore wo mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko yasanzwe ku mugezi wa Nyabarongo amaze kwitunganya ngo yiyahure kuko yari amaze gushyira umwana hasi ndetse n’igikapu yari afite.
Abaturage bamubonye, babwite BTN dukesha aya makuru ko basanze habura gato ngo yinage muri Nyabarongo bagahita batabaza inzego zahise zimufata zikamubuza.
Umwe mu baturage yagize ati “Nabonye asa n’ufite stress, yavugaga ko afite ibibazo byinshi, amakosa yakoreye umugabo we.”
Uyu mugore wari ugiye kwiyahura na we yavuze icyari kimuteye gushaka kwiyambura ubuzima, avuga ko yumvaga yarambiwe ubuzima akava mu rugo agapfa kugenda na we atazi aho yerecyeza.
Yavuze ko uku gushaka kwiyambura ubuzima yabitewe n’inkomanga yumvaga afite ku mutima yo guhemukira umugabo we.
Ati “Umugabo wanjye naramubabaje cyane, mubabaza muca inyuma, mubabaza ampahira, mubabaza ambyaza, mubabaza muri byinshi ntarondora. Nafashe umwanya njya kumusaba imbabazi arabyanga nigumira muri gahunda zanjye.”
Yakomeje agira “Namwanduje SIDA kandi atarigeze asambana na rimwe anca inyuma. Ndihana ibyaha byose bindi ku mutima kuko mbyamvuyeho.”
Uyu mugore wumvikana mu ijwi riciye bugufi, yakomeje agira ati “Imana yo mu ijuru imbabarire mpagaze imbere yayo manitse ibiganza, ninongera gutandukira igihango cyayo, ikirenge cyayobye ntikizagaruke ariko impe amahoro yo mu mutima.”
Umugabo w’uyu mugore bafitanye umwa umwe w’imyaka ine, we yanze kugira icyo atangaza, ibintu bigaragaza ko afite intimba ku mutima.
RADIOTV10