Umunyamakuru ukorera kimwe mu binyamakuru byandika kuri murandasi mu Rwanda, utuye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha kijya gusa n’icyo yakoze umwaka ushize wa 2021.
Uyu munyamakuru w’imyaka 40 y’amavuko, asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, ari na ho yafatiwe nyuma yo gukubita umugabo mugenzi we w’imyaka 45.
Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu gikorwa cyo gukubita inkoni mu mutwe uyu mugabo akamukomeretsa.
Ikinyamakuru Taarifa, cyemeje aya makuru ko uyu munyamakuru ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Ntarama mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2021, uyu munyamakuru yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibikorwa by’urugomo yari yakoreye umuturage wacuruzaga inyama, yashumurije imbwa ngo irye ibyo bicuruzwa bye, ndetse akanamukubita.
Urwego w’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rucumbikiye uyu mugabo usanzwe ari Umunyamakuru kugira ngo rukore dosiye izashyikirizwe Ubushinjacyaha.
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwanenze imyitwarire y’uyu munyamakuru kuko ubusanzwe umuntu ukora uyu mwuga aba akwiye kuzirikana ko ari indorerwamo ya rubanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel yagize ati “Umunyamakuru aba agomba kumenya ko ari ikitegererezo cya benshi, akibuka ko abaturage bamufata nk’umuntu akomeye bityo akirinda icyashyira icyasha kuri we ndetse no ku mwuga akora.”
RADIOTV10
Comments 1
Richard arayanditse kabsa! Kuba kera ajyira amahane bazabaze twe duturanye nawe! Icyibazo ejo baramurekura dore ko ayo makosa ayakora muri munsi