Inkuru nziza iturutse muri RwandAir ku bohereza ibicuruzwa hanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yagejeje mu Rwanda indege izajya itwara imizigo, yari imaze igihe itegerezanyijwe amatsiko n’abacuruzi basanzwe bafite ibyo bohereza hanze.

Abashoramari basanzwe bohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga, bari bamaze iminsi bagaragaza imbogamizi zo kuba batabona uko bohereza ibicuruzwa bihagije.

Izindi Nkuru

Bamwe bagaragazaga ko hari igihe bajyana ibicuruzwa, bagera ku kibuga cy’Indege, bikaba ngombwa ko babigabanya, bigatuma bimwe bipfa ubusa.

Ibi byaterwaga no kuba nta ndege yihariye itwara imizigo gusa, kuko ibicuruzwa byatwarwaga mu ndege zisanzwe zitwara abagenzi bigatuma ingano y’ibicuruzwa bifuza kohereza hanze ikomeza kuba iyanga nyamara baba bafite isoko rinini hanze.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana yari aherutse gutangaza ko aba bacuruzi bashonje bahishiwe kuko sosiyete y’u Rwanda y’Indege (RwandAir), yatumije indege izajya itwara imizigo (Cardo aircraft).

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022, amarira y’aba bacuruzi yahanaguwe, kuko indege ya mbere itwara imizigo ya RwandAir yasesekaye ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Iyi ndege ya B737-800SF, yakiriwe neza nkuko iyi sosiyete ya RwandAir isanzwe yakira indege zayo nshya, aho yageze ku Kibuga cy’Indege ikamenwaho amazi mu buryo bwo kuyakira.

Ubutumwa bwa RwandAir bwagaragaje ko icyifuzo cya bariya bacuruzi, cyatangiye kubahirizwa, aho yagize ati “Uyu munsi twakiriye indege ya Cargo ya mbere yifujwe igihe kinini ya B737-800SF nkuko dukomeje kwagura umubare w’indege zacu.”

Ubwo iyi ndege yageraga ku kibuga cy’indege

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru