Perezida Kagame yageze muri Niger yakiranwa urugwiro mu muco gakondo (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yageze i Niamey muri Niger aho yitabiriye Inteko Idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yiga ku bijyanye no guteza imbere inganda n’ubukungu, inatangirwamo raporo y’uko isoko rusange rya Afurika rihagaze nyuma yuko ritangiye kugeragerezwa mu Bihugu birimo u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yageze muri Niger kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022 nkuko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Izindi Nkuru

Iyi Nteko idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yayoborwa na Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, igamije kwiga ku iterambere ry’Inganda ndetse n’iry’ubukungu.

Iyi Nteko idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabimburiwe n’inama yabereye muri Niger muri iki cyumweru yigaga ku kongerera ubushobozi abagore bo muri Afurika mu bijyanye n’inganda, yanitabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome.

Iyi nama yaganiriwemo uburyo hashyirwaho amahirwe angana ku bagore n’abagabo mu bijyanye n’ishoramari ry’inganda, ahagaragajwe ko hakenewe ko Ibihugu byo muri Afurika bishyiraho politiki zorohereza abari n’abategarugori.

Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome kandi yagarutse ku isoko rusange rya Afurika ryatangijwe mu mezi abiri ashize, aho ryatangiye kugeragerezwa mu Bihugu birindwi birimo n’u Rwanda.

Yagize ati “Biri no mu byaganiriweho cyane ejo harimo n’ibindi bitandukanye bijyanye no koroshya ubucuruzi, ariko iyo gahunda icyo ishaka kugeraho ni ukugira ngo turebe imbogamizi zagaragara iyo abantu batangiye gucuruza bagendeye ku bisabwa.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu ni bwo tugitangira koko nta gihe kinini kirashira kuko hagiye gushira amezi abiri ari bwo dutangije ku mugaragaro muri Ghana ari na bwo ejo [yavugaga uyu munsi ku wa Gatanu] tuzatanga raporo ku bakuru b’Ibihugu kugira ngo tugaragaze ibirimo, ariko icyagendeweho cyane kirimo gikorwa ni ukuvanaho imbogamizi zitandukanye zishobora gutuma Ibihugu bidacuruzanya n’ibindi.”

Amasezerano ashyiraho iri soko rusange rya Afurika yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda muri Werurwe 2018 mu Nteko Rusange ya Afurika Yunze Ubumwe, ubwo Perezida Kagame yari ayoboye uyu muryango.

Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze i Niamey

Yakiriwe mu buryo bw’umuco wa Niger
Abanya-Niger bishimiye gusurwa n’Umukuru w’u Rwanda

Umukuru w’u Rwanda yitabiriye iyi nteko rusange

Umukuru w’u Rwanda ari kumwe na bagenzi be

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru