Ingoma y’u Bubiligi yakolinije u Rwanda, DRC n’u Burundi yasabiwe gufatirwa ibihano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Komisiyo yo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubilirigi yahawe gucukumbura amateka y’ubutegetsi bwakoze ubukoloni, yasabye Inteko gufatira ibihano ingoma y’iki Gihugu yakolonije u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, kandi bagasaba imbabazi.

Ni umwe mu myanzuro ya komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko imaze imyaka ibiri n’igice icukumbura ku mateka yo ku gihe cy’ubukolini.

Izindi Nkuru

Iyi komisiyo ivuga ko yagerageje kwishyira mu mwanya w’ubuzima bw’Abirabura igendeye ku bikorwa by’ivanguraruhu byabaye mu mpeshyi ya 2020.

Iyi komisiyo kandi yakoze inama zikabakaba 300 mu Bubiligi, mu Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi, zari zigamije kumva ingaruka z’ubukoloni muri ibi Bihugu bitatu byakolonijwe n’u Bubiligi.

Perezida w’iyi Komisiyo wagejeje ibyifuzo byayo ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru aho hakozwe raporo yagizwemo uruhare n’impuguke eshatu, abahagarariye amatsinda ya politiki ndetse n’abandi.

Imwe mu ngingo nkuru muri ibi byifuzo, ni uko habaho gusaba imbabazi, aho muri iyi raporo bagize bati “Inteko Ishinga Amategeko igomba gufatira ibihano ingoma yakoze ubukoloni ku ngoma yo gukoresha uburetwa n’igitugu.”

Bakomeza bavuga ko ibyo bikorwa byari byuzuye ivanguraruhu ndetse no gutesha agaciro ikiremwamuntu kubera ibyakorerwa abirabura icyo gihe.

Bagasaba ko “Inteko Ishinga Amategeko isaba imbazi ku Banyekongo, Abanyarwanda n’Abarundi kubera kubyaza umusaruro ubukungu bwabo, ibikorwa by’ihohoterwa, yaba iryakorewe abantu ku giti cyabo n’iryakorewe amatsinda ryahonyoye uburenganzira bwa muntu ku bw’iyi ngoma.”

Gusa muri iyi myanzuro y’ibyifuzo, ntihagaragaramo ko hari inkurikizi igomba kubaho mu buryo bw’amategeko cyangwa gutanga impozamarira n’indishyi mu buryo bw’amafaranga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru