Haravugwa imitwe y’inyeshyamba yerecyeje muri Kenya mu mishyikirano na Leta ya Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yerecyeje i Nairobi muri Kenya, gusubukura ibiganiro hagati yayo na Leta y’i Kinshasa.

Abahagarariye imitwe yitwaje intwaro 14 ifite ibirindiro mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe rutemikirere kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022 nkuko tubikesha ikinyamakuru Magzote gikorera muri Congo.

Izindi Nkuru

Iyi mitwe yitabiriye ibi biganiro, irimo uwa CODECO (Coopérative pour le Développement au Congo), umutwe wa FRPI (Front de Résistance Patriotique de l’Ituri), uwa FPIC (Patriotique et Intégrationniste du Congo), yose isanzwe ifite ibirindiro muri Ituri.

Umwe muri iyi mitwe ari wo wa FRPI (Front de Résistance Patriotique de l’Ituri), ni wo wonyine wari witabiriye ibiganiro byabanje.

Abahagarariye iyi mitwe, bagiye mu biganiro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasaha macye hasohotse ibyemezo byafatiwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola yahuje Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, ikemeza ko Guverinoma ya Congo ishyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Nairobi.

Iyi nama yigaga ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, yemeje ko hubahirizwa mu buryo bwuzuye ibyemezo byafatiwe mu biganiro by’i Nairobi muri Kenya byabaye tariki 21 Mata na 20 Kamena 2022 ndetse n’ibiganiro by’i Luanda byabaye tariki 06 Nyakanga 2022 ndetse n’imyanzuro yafatiwe mu nama iherutse kubera i Burundi.

Izi nama zose zasabaga Guverinoma ya Congo Kinshasa kuganira n’imitwe yose yitwaje intwaro ikomoka muri iki Gihugu kugira ngo igaragaze icyo irwanira.

Ibi biganiro byanatangiye, ntibyagaragayemo umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC, wanongeye gufatirwa ibyemezo bikarishye muri iyi nama yabereye i Luanda muri iki cyumweru.

Muri iyi nama y’i Luanda, umutwe wa M23 wasabwe ko kuva uyu munsi ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022 uba wahagaritse kugaba ibitero kuri FARDC ndetse no kuri MONUSCO.

Uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo wanasabwe kandi kurekura ibice byose wafashe, ugasubira muri Sabyinyo ku gice cya DRC, ndetse ukamburwa intwaro bigakurikiranwa n’igisirikare cya DRC (FARDC).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru