Bumvaga ko Umupaka nufungurwa ibiciro bizagabanuka none byarushijeho gutambagira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage n’abacuruzi biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bacyumva ko Umupaka wa Gatuna ugiye gufungurwa bahise bumva ko ibicuruzwa bigiye kuboneka n’ibiciro byabyo bikagabanuka ariko ngo byahumiye ku mirari birushaho gutumbagira.

Hashize ibyumweru bibiri Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, ufunguye, gusa si buri wese wemerewe kwambuka ajya cyangwa ava muri Uganda uretse imodoka nini zipakiye ibicuruzwa.

Izindi Nkuru

Benshi mu baturarwanda bacyumva ifungurwa ry’uyu mupaka, uretse guhita bumva ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda bigana ku musozo, bahise banatekereza ku bicuruzwa bimaze igihe byaratumbagiye kubera ko hari byinshi byaturukaga muri Uganda.

Aba baturage barimo n’abacuruzi bavuga ko kugeza ubu ibiciro bitigeze bimanuka ahubwo ko aho umupaka ufunguriwe byarushijeho kuzamuka.

Umwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko acyumva ko uyu mupaka ugiye gufungirwa yahise ahagarika kurangura kugira ngo azasubireyo ibicuruzwa byarabonetse ariko ko yasubiyeyo nyuma y’ifungurwa ry’umupaka agakubitwa n’inkuba.

Yagize ati “Kuva umupaka bavuga ngo bagiye kuwufungura, ibintu byaruriye. Njye naravuze ngo ngiye kuba ndetse kurangura ncuruze ibyari birimo, ubwo nkaba nzi ko wenda tuzakubitana n’ibintu byaramanutse, nsubiyeyo ahubwo nsanga byararushijeho.”
Aba bacuruzi bavuga ko mu bicuruzwa bafite ubu nta na kimwe cyaturutse muri Uganda, bakavuga ko batazi niba ko hari n’ibiri kwambuka biza mu Rwanda.

Undi mucuruzi ati “Hari ikintu cyavuye muri Uganda ubona hano [avuga iduka rye]. Ibiiro biracyari bya bindi ntibiramanuka, ahubwo n’iyo usubiyeyo usanga icyo waranguye mu cyumweru gishize kiyongeeyeho nka Magana abiri, ubwo se urumva hari icyaje.”
Uyu mucuruzi avuga ko byabateranyije n’abakiliya, ati “Umukiliya araza akakubwira ngo ‘ibintu byaraje kuki ibintu bigihenze?’ none se urumva tudafite ikibazo cy’abalikiya?”

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yagerageje kuvugisha Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, gusa mu buryo bwose yakoresheje, nta gisubizo yigeze ahabwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru