Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BURERA: Abahinzi b’ibishyimbo barasaba koroherezwa kubona ibiti byo gushingiriza

radiotv10by radiotv10
25/06/2021
in MU RWANDA
0
BURERA: Abahinzi b’ibishyimbo barasaba koroherezwa kubona ibiti byo gushingiriza
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi bagaragaje ko bagorwa no kubona ibiti byo gushingiriza ubwoko bw’ibishyimbo bikura bishaka aho gutondagira. Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (RWAFA) kivuga ko kigenera buri karere ingengo y’imari yo gufasha abaturage gucyemura ibibazo nk’ibyo.

Umwe mu bahinzi yavuze ko kubera ko nta mashyamba bityo bibagora kubona ibiti byo gushingiriza, ariko akabona babonye ibiti by’imirwanyasuri bivamo n’imihembezo byabafasha no kongera umusaruro wabo.

Bigirimana Jean Providence na we uhinga ibishyimbo avuga ko kubera kubura imihembezo bifashisha ibigorigori akenshi usanga bitanakomeye.

Yagize ati” Ibiti byo bitewe n’amashyamba ni ikibazo, bituma ya mihembezo dushyiramo iba mikeya ariyo mpamvu hari hamwe usanga ibishyimbo byaguye bitewe n’ibigorogori ibishyimbo biba byarazamutseho”.

Ibi kandi aba baturage banabihurizaho n’umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal nawe wavuze ko abanyaburera bahinga imishingiriro kandi abenshi nta mashyamba bafite.

Yagize ati” Ikiba gisabwa ngo abahinzi babone umusaruro ni uko bagomba kuba bafite ibiti kandi ibiti byiza, iyo tubihuje no kubungabunga ibidukikije rero ugasanga abantu bose ntabwo bafite amashyamba, ariko n’uyafite singombwa ko ayasarura atari yera ngo abone imihembezo, nicyo twasabaga RAB kudufasha rero ngo dukomeze kubona ibiti by’indumburabutaka.’’

Twabajije mu kigo gishinzwe ubuhinzi RAB niba hari icyo bateganya gufasha aba bahinzi maze batubwira ko ibijyanye n’amashyamba byimuriwe muri RWAFA ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba.

Bakundukize Dismas, umuyobozi mu ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (Rwafa) yabwiye Radio Tv10 ko hari ingengo y’imari yoherezwa muri buri karere ijyanye n’ibyo, gusa ngo akarere niko gahitamo ubwoko bw’ibiti bishobora kwifashishwa gatera.

Bakundukize kandi yabwiye Radio & TV10 ko yazamwibutsa kuri uyu wa mbere akayibwira ingengo y’imari yagenewe aka karere ka Burera. Igihe tuzaba twabonye igisubizo cy’ingengo igenewe Burera mu bishobora gufasha aba baturage bavuga ko bagorwa no kubona imihembezo tuzabitangariza.

Inkuru ya: Sindiheba Yusuf/Radio &TV10

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona cya 19 ibanje kunyagira Rutsiro FC

Next Post

NIGERIA: Abana ibihumbi birenga 300 bamaze kwicwa mu myaka 12 ishize

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
NIGERIA: Abana ibihumbi birenga 300 bamaze kwicwa mu myaka 12 ishize

NIGERIA: Abana ibihumbi birenga 300 bamaze kwicwa mu myaka 12 ishize

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.