Monday, October 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Burera: Amayobera ku cyarandura udusimba twona imyaka tukanibasira abambaye imyambaro y’amabara amwe

radiotv10by radiotv10
15/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Burera: Amayobera ku cyarandura udusimba twona imyaka tukanibasira abambaye imyambaro y’amabara amwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Mirenge ya Rugarama na Cyanika mu Karere ka Burera, bavuga ko bamaze imyaka ibiri bugarijwe n’udusimba tuzwi nk’isazi z’umweru, twirara mu myaka yabo nk’ibirayi n’ibishyimo tukayona ntibagire icyo basarura, tukanabasanga mu ngo tukibasira abambaye imyambaro y’icyatsi n’umuhondo.

Niyonzima Bonaventure agira ati “Twatangiriye mu gice bita I Murera ku ka Rebe tugenda tuza, none iyo uhinze ibishyimbo ntacyo ukuramo none abaturage turi mu bukene kubera ako gasimba.”

Aba baturage bavuga ko imyaka yibasiwe n’utu dusimba byumwihariko ibishyimbo, itera ku buryo aho twageze, batirirwa basubira mu mirima ngo bajye gusarura.

Mukasine Claudine ati “Birayanga nk’aho byakazanye agateja ugasanga byazanye ibintu by’ibivuta wajya gusarura ugasanga ntakirimo. Rero inzara irahari, none se nk’uwahinga ibishyimbo akeza ntabyo, ibirayi nabyo ni uko.”

Bakomeza bavuga ko kugeza ubu badafite uburyo bwizewe bwo kurwanya iki cyonnyi kuko umuti bahawe n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’Utugari ntacyo wabafashije bityo bagasaba ko inzego zishinzwe ubuhinzi zabashakira umuti w’utu dukoko tumaze kuba indahiro muri aka gace.

Ndayambaje Faustin ati “Baherutse kuzana imiti y’igerageza bateye twihisha munsi y’amababi bamaze gutera turagaruka bivuze ngo rwaratuyobeye ahubwo mwatuvuganira mu rwego rwo hejuru mukadusabira imiti tukareba ko twahangana narwo.”

Mugiraneza Dieudonne, Umuyoyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, ishami rya Rwerere avuga ko hari uburyo buri kwigishwa aba baturage bahangana n’utu dusimba.

Yagize ati “Icyo turimo turwana na cyo ni ugutera imiti kugira ngo tugabanuke kuko ubwinshi bwatwo ntabwo byakorohera abaturage kubona imiti mu gihe iyo uteye duhita tuguruka tukajya mu ishyamba kandi ntitwatera imiti mu ishyamba. Ni ukuvuga ngo rero muri aka gace kegereye ishyamba biragoye ariko tuzakomeza gutera imiti twica amagi kugira ngo turinde kwiyongera cyane bityo buhoro buhoro tuzashira burundu.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko utu dukoko tuzwi nk’isazi y’umweru [Whiteflies] mu ndimi z’amahanga ngo twiyongera bitewe n’ubushyuhe mu butaka n’ikinyabutabire cya Potassium nyinshi iva mu magufa ngo tugaragara cyane mu Mirenge ya Cyanika, Rugarama na Gahunga yo mu karere ka Burera.

Utu dusimba tuba ari twinshi
Ibishyimbo twagezemo ntawirirwa ajya gusarura

Basaba ko bahabwa umuti udukuraho burundu

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − five =

Previous Post

Ntibanyurwa n’ibikorerwa abajura babarembeje iyo babifatiye kandi barabujijwe kwihanira

Next Post

Hatangajwe ibyaha bikekwa ku mukozi mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali ufunze

Related Posts

Do men really want independent women, or just the idea of them?

Do men really want independent women, or just the idea of them?

by radiotv10
06/10/2025
0

Today, many men say they want an independent woman, someone who is confident, hardworking, and not fully dependent on them....

Musanze: Amazi meza begerejwe yabaye imbonekarimwe none amaburakindi yabasubije mu bishanga

Musanze: Amazi meza begerejwe yabaye imbonekarimwe none amaburakindi yabasubije mu bishanga

by radiotv10
06/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bavuga ko, nubwo begerejwe ivomero ry’amazi meza, ariko bakomeje...

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

by radiotv10
06/10/2025
3

  Rwanda is preparing to roll out a modern digital identity system that is expected to transform how citizens and...

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

by radiotv10
04/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yazamuye mu mapeti abasirikare b'Abofisiye bato, 632 abaha ipeti...

Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

by radiotv10
03/10/2025
0

Mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara Karere ka Kayonza, abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, birukankanye umushumba...

IZIHERUKA

Ibitegerejwe mu biganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa
AMAHANGA

Ibitegerejwe mu biganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

by radiotv10
06/10/2025
0

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

06/10/2025
Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

06/10/2025
Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

06/10/2025
Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

06/10/2025
Ubutumwa Gen.Makenga yagejeje ku bakomando 9.000 binjiye muri AFC/M23 batumye yakira 16.000 mu kwezi kumwe

Ubutumwa Gen.Makenga yagejeje ku bakomando 9.000 binjiye muri AFC/M23 batumye yakira 16.000 mu kwezi kumwe

06/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ibyaha bikekwa ku mukozi mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali ufunze

Hatangajwe ibyaha bikekwa ku mukozi mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali ufunze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibitegerejwe mu biganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.