Abaturage bo mu Mudugudu wa Rukoro, Akagari ka Kayenzi mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, bakeka ko amabuye ari mu mirima yabo ari imari ishyushye, bagasaba ubuyobozi kuyakoraho ubushakashatsi kugira ngo abyazwe umusaruro.
Iyo witegereje ayo mabuye, ubona ari amakoro asanzwe aboneka ahenshi mu Rwanda, gusa abaturage batuye muri uyu Mudugudu wa Rukoro mu Kagari ka Kayenzi mu Murenge wa Kagogo, bavuga ko ayo mabuye ari meza bihebuje kandi aboneka ku bwinshi.
Umwe muri bo ati “Bazaze nk’ukuntu nawe ugeze aha bitegereze barebe, ni amabuye menshi cyane.”
Aba baturage bahana imbibi n’Igihugu cya Uganda, bavuga ko mbere bakijyayo bajyanga babona muri iki Gihugu babyaza umusaruro amabuye, bakaba bakeka ko n’aya yo mu mirima yabo ashobora kugira ikindi avamo.
Umwe ati “Twabonaga inganda zibayo zisya amabuye ziyavanamo sima n’umusenyi usukuye ariko inaha amabuye ntakintu atumariye.”
Aba baturage bakomeza basaba ubuyobozi ko bwabashakira abashakashatsi babarebera uko babyaza aya mabuye yabo umusaruro bityo bikabafasha kwiteza imbere.
Ati “Mudukoreye nk’ubuvugizi bazana nk’uruganda cyangwa imashini. Umushoramari twamubonye akaza agashyira aha uruganda nkatwe urubyiruko twaba tubonye akazi.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10