Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Burundi-Cibitoke: Barambiwe kubona abo mu nzego z’umutekano bakorana na FLN irwanya u Rwanda

radiotv10by radiotv10
15/07/2022
in MU RWANDA
0
Burundi-Cibitoke: Barambiwe kubona abo mu nzego z’umutekano bakorana na FLN irwanya u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu duce twa Gafumbegeti, Rutorero na Mukoma mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, bakomeje gutahwa n’ubwoba kubera inyeshyamba za FLN zikomeje kuhagarara ari nyinshi ndetse bakavuga ko barambiwe kuba Igisirikare cyabo ntacyo gikora ahubwo bamwe mu bo nzego z’umutekano bagakorana n’izi nyeshyamba zirwanya u Rwanda.

SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, ivuga ko amakuru aturuka mu Gisirikire cy’u Burundi, yemeza ko izi nyeshyamba zivuga Ikinyarwanda ari iz’umutwe wa FLN urwanya u Rwanda.

Izi nyeshyamba zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira riri hafi y’u Rwanda, ziva mu birindiro byazo zikaza mu bice bituyemo abaturage zigiye gushaka ibyo kurya.

Umwe mu baturage batuye muri ibi bice, yavuze ko izi nyeshyamba zikorana n’abo mu rwego rw’umutekano bazwi nk’Imbonerakure mu kuza kubashakira ibiryo.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze kandi yemeje ko aba bagize uyu mutwe wa FLN bakorana n’abacuruzi bo muri aka gace mu kubagemurira ibibaunga.

Ati “Ariko iyo batinze, inyeshyamba z’Abanyarwanda zirara mu baturage zigahungabanya umutekano wabo.”

Yakomeje agira ati “Turambiwe kuba Igisirikare cy’Igihugu ntacyo gikora kandi n’abo mu nzego z’umutekano zacu bakaba mu bugambanyi n’abo barwanyi.”

Undi muyobozi mu nzego z’ibanze, yavuze ko abakuriye izi nyeshyamba birirwa bagenda mu modoka bagiye guhaha ibibatunga.

Ati “Ikibabaje kurushaho ni uko izi nyeshyamba zica abaturage mu gihe zabuze ibizitunga.”

Guverineri w’Intara ya Cibitoke, Carême Bizoza yatangaje ko bagiye kuganira n’abayobozi ba Mabayi na Bukinanyana ndetse n’Igisirikare n’izindi nzego z’umutekano guhagurukira uyu mutwe ukomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ndetse no mu rwego rwo gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe urimo igitotsi cyatumye n’abatuye ibi Bihugu batagenderanira uko byari bisanzwe.

Carême Bizoza kandi yaboneyeho guha gasopo abakorana n’izi nyeshyamba bose byumwihariko abacuruzi, abasezeranya ko bagiye guhabwa ibihano biteganywa n’amategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + fifteen =

Previous Post

DRC yagiye kuregera Museveni Igihugu gifasha M23 kandi ngo umuti ntiwaboneka batamwiyambaje

Next Post

Umusesenguzi aremeza ko Umunyarwanda wafatiwe muri Ukraine ari maneko wa America

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusesenguzi aremeza ko Umunyarwanda wafatiwe muri Ukraine ari maneko wa America

Umusesenguzi aremeza ko Umunyarwanda wafatiwe muri Ukraine ari maneko wa America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.